Ruzindana Rugasaguhunga Profile picture
Communication Strategist | Creative Economist | Creative Director | Script Writer | Digital Diplomacy | Lyricist | The camera fulfils my need to express myself.

Apr 4, 2021, 15 tweets

Gutembera u Rwanda ukora siporo ntako bisa! Ku wa 6 nazamutse umusozi wa Fumbwe [aho Abanyoro barwaniye n'Abanyarwanda ku ngoma ya Kigeli Mukobanya -hagakomoka ya nsigamugani "Utazi akaraye i Fumbwe araza ifu"]
Ngwino ngutembereze WIREBERE.
THREAD:
#TemberaURwanda #ZamukaURwanda

Urugendo rwawe uruhera i Nyagasambu [hamwe baririmbye ngo n'i Nyagasambu rirarema - kandi ryari ryanaremye kuko hari ku wa 6], iyo uhavuye rero ukomereza mu Kibaza, hanyuma ugaterera Umusozi wa Fumbwe. #TemberaURwanda #ZamukaURwanda #VisitRwanda #HikingExperience

Kuzamuka uyu musozi uri ku butumuruke bwa 1825m bisaba imbaraga z'ubwenge, umutima n'umubiri [KWIYEMEZA] kuko wo ubwawo ni 2.9km kandi zishinze. Hari aho nageze ndeba ibuye, ndeba igiti mbura icyo mbwira nti WANDAMIYE!
#TemberaURwanda #ZamukaURwanda #VisitRwanda #HikingExperience

Uyu musozi iyo uwugeze ku gasongero ufata akaruhuko gato. Uruhukira kuri uyu munara ufasha abantu mu itumanaho. [Ubwo twari tuhageze umwe mubo twari kumwe yanyujijemo areba Canal Plus - connection iba inyaruka pe.] #TemberaURwanda #ZamukaURwanda #VisitRwanda #HikingExperience

Nyuma y'akaruhuko rero, ahasigaye haba ari ugutambika no kumanuka werekeza ku Kiyaga cya Muhazi.
➡️ Umanuka Nyamirama
↘️ Agatambika Bigarama
↪️ Ugacuncumuka Ntungamo
↪️ No kuri Muhazi ngo ba!!
#TemberaURwanda #ZamukaURwanda #VisitRwanda #HikingExperience

Aha kuri Muhazi iyo uhageze uba witegeye udusozi twiza twa Kibara na Gasagara two mu Murenge wa Gikomero n'udusozi twa Kayanga na Rutunga byo mu Murenge wa Rutunga muri Gasabo. [Utwo turi inyuma yanjye mu ifoto] #TemberaURwanda #ZamukaURwanda #VisitRwanda #HikingExperience

Iyo uri aha kuri Muhazi uba unareba i Bukure n'i Tanda na Ruzizi muri Gicumbi. [Aha i Tanda na Ruzizi, Umwami Ruganzu I Bwimba yari ahafite urugo. Ni naho hakomoka Gatera wavuyeho insigamigani: "Yaje nk'iya Gatera"] #MenyaAmateka #TemberaURwanda #ZamukaURwanda #HikingExperience

Uretse gusekerwa n'utwo dusozi twiza dukikije Muhazi, usangamirwa n'akayaga n'amahumbezi y'iki Kiyaga
gikora ku Ntara ebyiri n’Umujyi wa Kigali [Rwamagana, Gatsibo, Kayonza tw'Iburasirazuba, Gicumbi yo mu Majyaruguru na Gasabo yo muri Kigali. #TemberaURwanda #ZamukaURwanda

Utarebye neza, ubwiza bwaho bwatuma uharara, ariko nk'uko mubizi umwana uzi ubwenge yikura mu kicaro. Nafashe rero inzira insusubiza i Nyagasambu ariko noneho nkikikira umusozi wa Shenga, nzamuka Sasabirago.
#TemberaURwanda #ZamukaURwanda #VisitRwanda #HikingExperience

Aha i Sasabirago hafite amateka akomeye -Ubwo Ruganzu I Bwimba yari agiye gutabarira u Rwanda yabwiye inkuru nziza ko umugore we yibarutse umuhungu ni uko bahasasa ibirago yita umwana we Rugwe waje guhabwa izina ry’Ubwami rya Cyilima #MenyaAmateka
#TemberaURwanda #ZamukaURwanda

Aho byabereye hitwaga Tabirago, ariko kuva ubwo kugeza ubu hitwa Sasabirago. Nkwibutse ko Ruganzu I Bwimba yimye kuva mu 1312-1345. Yari atuye i Gasabo hafi ya Muhazi ariko akagira n’urundi rugo i Tanda na Ruzizi. [Hamwe nababwiye]. #MenyaAmateka
#TemberaURwanda #ZamukaURwanda

Dukomeze amateka cg DUTEMBERE?
Reka dutembere ariko nkubwire ko iyo uri aha i Shenga na Sasabirago wubura amaso ukareba imisozi myiza y'i Gasange, i Muhura na Kiramuruzi yo muri Gatsibo. Amaso yawe aranyurwa pe! #TemberaURwanda #ZamukaURwanda #VisitRwanda #HikingExperience

Iyo uvuye aha i Sasabirago uzamuka agasozi ka Janjagiro, agatambika umurambi waho mwiza, akamanuka ahitwa mu Mataba, ubundi akaba ugeze i Nyagasambu aho watangiriye. #TemberaURwanda #ZamukaURwanda #VisitRwanda #HikingExperience

Ni urugendo rwa 19KM rutavunanye, hari aho ugera ukananirwa ariko wareba ibyiza bitatse u Rwanda ukongera imbaraga. Gusa ni byiza ko wibuka na wa murongo wo mu Bacamanza: 6:14 ugira ati: “Genda uko izo mbaraga zawe zingana." Pasika Nziza rero!
#TemberaURwanda #HikingExperience

Umubyeyi @Nkurangalphonse yarahabaye cyane.
👌 Yari ahari atuyobora inzira yose.
👌 Yari ahari atuzamura imisozi, adutambagira amataba!
👌 Yari ahari atubwira amateka yose y'aha hantu.
🙏🙏 Mwarakoze cyane Mubyeyi Nkuranga!

Share this Scrolly Tale with your friends.

A Scrolly Tale is a new way to read Twitter threads with a more visually immersive experience.
Discover more beautiful Scrolly Tales like this.

Keep scrolling