Mu ijambo rye ry’umunsi, Min @DrDamascene yagize icyo abwira #Intwaza n’abitabiriye uyu muhango.
Ku #Intwaza:
“Igihe cyose tubasuye tunezezwa n’uko tubasanga muri amahoro, mumeze neza. Ibi bidutera imbaraga zo gukomeza gukora byinshi ngo murusheho kubaho neza nkuko bikwiye […]
[…] Twibuka iteka ko ababyeyi nkamwe, mwafashije igihugu cyacu kubona ibisubizo by’ibibazo bikomeye, mubifatanyije n’ibikomere bitandukanye ndetse n’intimba itoroshye yo kubura abana n’imiryango yanyu”.
Ku baturage b’Umudugudu wa Taba:
“Mu Kinyarwanda tuvuga ko ‘Umuturanyi mwiza aruta umuvandimwe wa kure”. Niyo mpamvu dushimira abatuye uyu mudugudu ko mwakiriye neza aba babyeyi mukaba mubana nk’imiryango yanyu.
Abana banyu babonye ba Nyirakuru babaha urukundo kandi nabo bazabatera agasusuruko. Turabasaba gukomeza kubaba hafi, mumenye uko baramutse, abarwayi mubamenye, ndetse mugere aho munataramane, muganire ku muco nyarwanda, imigani, ibisakuzo n’ibindi tuzi bafitemo ubumenyi.”
Ku bayobozi:
“Turasaba inzego zitandukanye kwita ku burenganzira bw’aba babyeyi cyane ko bamwe bavutswa uburenganzira bwabo n’imiryango bari barashatsemo, ku masambu n’imitungo, kuko batagifite abana cyangwa se undi wabafasha kubikurikirana …
… cyangwa se ngo babashe kubyaza umusaruro no gukurikirana imitungo yabo bwite. Hakenewe ubufatanye no gufata ingamba zo kurengera aba babyeyi.”
Kuri @Avega_Agahozo_ :
“Mumfashe dushimire Umuryango AVEGA-AGAHOZO nk'umwe mu bafatanyabikorwa bagize uruhare rukomeye ku buzima bw’ababyeyi b’Intwaza, abari mu Mpinganzima n’abakiri iwabo. Ubudasa mwagaragaje mu kwita ku bagenerwabikorwa banyu kandi bacu twese muzabukomeze.”
Kuri @RwandaGov :
« Turashimira cyane Leta y’ Ubumwe yakoze byinshi. Kuba icyizere cyo kuramba gikomeza kwiyongera kuri aba Babyeyi, ni uko bashobora kubaho mu mahoro batuje, bitaweho, batuye heza, kandi barwara bagashobora kwivuza vuba kandi neza ».
Ku Muyobozi Mukuru wa @UnityClubRw @FirstLadyRwanda :
“Mumfashe twongere dushimire Umuyobozi Mukuru wa UC wagize iki gitekerezo kandi akabiduhamo umurongo uhamye (ku gikorwa cyihariye cyatangijwe mu mudugudu wa Taba cyo kubanisha neza ababyeyi b’ #Intwaza n’abaturanyi babo).”
Min @DrDamascene yasoje ijambo rye ashimira kandi yifuriza ababyeyi b’ #Intwaza kuzagira Noheli Nziza n’Amahoro y’Imana mu Mwaka Mushya wa 2023, ndetse abashyikiriza impano bagenewe.
Share this Scrolly Tale with your friends.
A Scrolly Tale is a new way to read Twitter threads with a more visually immersive experience.
Discover more beautiful Scrolly Tales like this.