#SadatelifeSTORY P8-1 #Life During the genocide against #Tutsi94, #hardSTORY
Tariki ya 7 Mata 94, umunsi muremure urimo urujijo rwinshi, Kagabo Charles Burugimesitiri wa Komine Ntongwe aratambutse mu modoka ya Toyota Staout 2002 y'icyatsikibisi, Aba Police Communale 2 inyuma mu
P8-2
modoka bahagaze, imyenda y'Icyatsikibisi, ingofero z'umuhondo imbunda za Rubaho! Bageze kuri Centre barahagaze, Kagabo Charles waruziranye cyane n'ababyeyi banjye avamo, icya mbere yavuze, niko kana, wishimiye ko mwishe Umubyeyi? ( Umubyeyi ni Habyarimana), Habyarimana yari
P8-3
yapfiriye i Kigali kubwira umuntu wo ku Mayaga ko yamwishe byari bifite ikindi bivuze! Burugimesitiri Kagabo yakomeje urugendo rwe, destination final kwa NYAGAPFIZI wari Conseil wa secteur Gitovu, amaze kugenda nibwo uyu Conseil yabwiye abantu be bahafi ko Abatutsi bagomba
P8-5
Inshuti y'iwacu, tuhageze nawe ati ndabajyana kurara mu rutoki, kdi ntimuvuge dore abicanyi bitwaza imbwa zo kubahiga mu ijoro, twaraye aho ijoro ryose, imibu, imbeho, imvura yo yaritaraza. Mu rukerera turazamuka dusubira mu rugo, urugo rwari rwarayeho Papa na Oncle wabaga
P8-6
mu rugo, tariki ya 8 Mata 1994, twiriwe aho ariko noneho urwicyekwe rwari rwiyongereye cyane, wabonaga abantu babuze imbarutso ngo batangire Gutsemba abatutsi, inka ntizahurwaga kure kdi twiriwe dukura ibintu mu nzu tubihisha hirya no hino nkabitegura guhunga, amayaga yabaye
P8-7
Ishyano, abambari ba maraso bashikoye. Abaturanyi twari duhuje ibibazo batangira kwishyira hamwe byo kwitegura kwirwanaho kuko byaragaragaraga ko nta kabuza umugambi wo gutsemba abatutsi uhari, uwari Conseil wa Nyarurama witwaga Abiya, yaje kwerura aratubwira ati byarangiye
#SadatelifeSTORY P13-1 #Life During the genocide against #Tutsi94, #hardSTORY
Tariki 30 Mata 1994, #umunsiwumukara, iminsi ibaye myinshi buri wose usimbura undi uko bisanzwe, gusa isegonda, umunota, isaha, umunsi byo mu bihe bya Génocide byabaga birebire cyane, iminsi yakomeje
P13-2 gusimburana, kugera aho buri mu Tutsi yarari yatekerezaga ko ariwe usigaye wenyine, tariki 30 Mata 94 ndabyibuka neza hari kuwa Gatandatu, njyewe na mubyara wanjye Fils batwohereje muri ka Gashyamba navuze, twiriweyo nk'ibisanzwe, mu masaha ya 17h30 baraduhamagaye ngo
P13-3 tuzamuke, ibi ntibisanzwe, kuki tuzamuwe hakiri kare? Nubwo nari umwana numvise Umutima unkutse, turazamutse tugeze aho twabaga dusanze ababyeyi nta bahari, tuhasanze voiture yabohojwe n'interahamwe yitwaga #Kabayiza iradutegereje, ababyeyi nta bahari, ku irembo huzuye
#SadatelifeSTORY P12-1 #Life During the genocide against #Tutsi94, #hardSTORY
Tariki 26 Mata 94 hari kuwa kabiri, igitero gikomeye cy'Imihirimbiri y'interahamwe cyerekeje kwa Padiri i Kibingo, ubu hazwi cyane nko kwa Yezu Nyirimpuhwe, Padiri w'umuzungu abanje kwanga ko zinjira
P12-2 arabatsembeye Ariko baramuhutaje barinjiye bamanuye abantu bose barabashoreye bagiye kubicira muri Pinus ku ka Mujyejuru, mubashorewe harimo Marume Bizimungu ( aka De Mayaga) ndetse na murumuna we Thomas, bageze kuri Komine Tambwe ati mundeke ndabaha amafaranga, abahaye
P11-2, tugomba guhama hamwe tugategereza gupfa cga gukira. Urugo twihishemo rufite Interahamwe nkuru muri Ruhango yose, Micheline mwene Masudi Mudage n'abavandimwe be nka Rimbu, Kabiriti, ... aba navuga ko baribahagije ngo twumve ko turinzwe. Ijoro ryose n'induru mu Ruhango,
P11-3, inzu yo kwa Rukoro ugana ku Kiriziya i Kibingo iratwitswe, umusaza Rukoro ngo araye yishwe, induru impande zose, Abicanyi baravuza inkota, abasahura barikorera ibintu hirya no hino, hari n'ijoro nta byinshi wari kubona ariko induru zo ni zose, imiborogo, imodoka zuzuye