Munyakazi Sadate Profile picture
Mar 28 25 tweets 7 min read Twitter logo Read on Twitter
#SadatelifeSTORY P11-1
#Life During the genocide against #Tutsi94, #hardSTORY
Tariki ya 22 Mata 94 mu ijoro, ama modoka yuzuye Interahamwe indirimbo n'imwe, Iye #tubuhumbahumbe, Iye #tubutsembatsembe, Ruhango igwiriwe n'amahano, ku ruhande rwacu ibyo kwiruka no guhunga birarangiy
P11-2, tugomba guhama hamwe tugategereza gupfa cga gukira. Urugo twihishemo rufite Interahamwe nkuru muri Ruhango yose, Micheline mwene Masudi Mudage n'abavandimwe be nka Rimbu, Kabiriti, ... aba navuga ko baribahagije ngo twumve ko turinzwe. Ijoro ryose n'induru mu Ruhango,
P11-3, inzu yo kwa Rukoro ugana ku Kiriziya i Kibingo iratwitswe, umusaza Rukoro ngo araye yishwe, induru impande zose, Abicanyi baravuza inkota, abasahura barikorera ibintu hirya no hino, hari n'ijoro nta byinshi wari kubona ariko induru zo ni zose, imiborogo, imodoka zuzuye
P11-4, interahamwe ziranyuraguranamo, intero nimwe indirimbo nimwe, iye #Tubutsembatse iye #tubugandagure 😭 natwe turaho twiyemeje gutegereza igeno ry' Imana. Kuwa Gatandatu tariki 23 Mata 94, mu gitondo bariyeri zakwiriye hose, nta mu Tutsi wemerewe gutambuka, ubonetse aricwa
P11-5, mpagaze mu idirishya ndimo kureba ku muhanda wa Kaburimbo, ivatiri ya Gahini yarangwaga n'urusaku rwihariye irahinze, aragiye ageze kuri Station yo mu Gataka arakase n'iki kimugaruye? Abonye umucyecuru amuhagaze imbere amukubise amasasu mu mutwe, umucyecuru aguye aho😭😭😭
P11-6, Gahini Interahamwe ya Kabiri muri Ruhango isubiye mu modoka aragiye. Uwo munsi Turi mu rugo, Interahamwe ziratashye, ibiganiro n'umubare wabo bishe, uko babishe, ubuhiri bwuzuyeho amaraso, imihoro nuko😭, uwo munsi abana b'urungano baho mu Ruhango barimo gucicikana barajya
P11-7 hehe? Barimo kujya kuzana ibiceri kwa Rukoro, nubwo byari byahiye ariko buri wese yazanye ibyo ashoboye abandi nabo barimo kujya gusahura buri wese amanukana icyo abashije mbega nka kuriya mubona ibibera muri #Congo. Abana benshi twanganaga bashinze ubucuruzi mubyo basahuye
P11-8, aho twihishe za Nterahamwe zabo zirazana impiri zuzuyeho amaraso, imihoro nuko, ibiganiro nuko bishe abatutsi, umubare wabo bishe cga basambanyije, ... ibi nabyo byari iyica rubozo ariko nta yandi mahitamo, #Rimbu umwe muribo umunsi umwe ati ngwino unyogereze ubuhiri ndang
P11-9, azamura urushyi ngo ankubite bene Se baramwiyama, Micheline yarafite imbunda bitaga A4 atashye afite imodoka ya tout terrain y'umuhondo yasahuye iteye amase ngo ni madowadowa, inyuma muri caisse arrière yabaga yuzuye amaraso y'abatutsi bishwe, ibi byose byarahahamuraga
P11-10 ariko ntacyo twabikoraho nta nicyo twabihinduraho, buri munsi izi Nterahamwe zatahanaga inyama z'inka, akenshi ukabona nk'ukuguru ariko kukiriho uruhuru, wahitaga usobanukirwa ko batabonye umwanya wo kuyibaga ko ahubwo bakataga igipande buri wese ashaka kujyana, bazirishag
P11-11 ubugari bashyize kw'isiniya, bambaye amashara, za Grenades harimo iza kabindi n'iz'ibiti, izo zanyuma bavugaga ko ariyo mbi, uko barimo kurya niko babaga babara za nkuru zibyo barimo gukora, berekana ibyo basahuye n'ibindi, Mama ati muramenye ntimuzarye ziriya nyama,
P11-12 ibisobanuro nuko tutarya inyama, badutekeraga ubugari n'ibishyimbo, ibi kwari ukwanga kurya Inka zishwe nabi ndetse aho twiherereye twanaganiraga ko zishobora kuba umupanga wazitemye wabaga umaze no gutema umuntu bityo turahakana rwose tuti ntago tuzarya izo nyama. Twari
P11-13, aho bita mu Gataka urugo twarimo rwari ruturanye n'umuhanda kugira ngo mu byumve neza ni hariya ubu hubatse Gare ya Ruhango, bivuze ko washoboraga guhagarara mwidirishya ukabona Ibibera ku muhanda, urebye haruguru gato ugana mu mujyi ugisihoka ku marembo ya rugu ya Gare
P11-14 hafi y'ipironi ry'umuriro hari Bariyeri, ugarutse gato ugana i Kigali haruguru yahahoze Station yo mu Gataka urenze gato cyane Umuhanda ugana i Kibingo kwa Yezu Nyirimpuhwe hari indi Bariyeri muri macye imihanda yose yari yaragoswe nta mu Tutsi wemerewe gucaracara arahigwa
P11-15 aricwa, abagore n'abakobwa barabohozwa Niko byitwaga ( violence sexuelle), interahamwe 20 cga zirenga nti zitinya kubohoza Umukobwa umwe zimwakurana, ese uyu azabaho? Nabaho Azabana iki mu mutima we? Ese nasama azamenya se w'Umwana? Ese uwo mwana azamukunda? Natamukunda n'
P11-16 amakosa ye? Buri wese asome anisubize, rubyiruko u Rwanda rwavuye habi, mubyongereho rwavuye habi kdi nimwe mugomba gutuma rutazasubira aho rwavuye kuko ni mubyemera benshi muri mwe cga abazabakomokaho bazabara nkaya ndimo kubara, aya si meza ntawe nifuriza kuzayabara.
P11-17, ni mubona nanga urunuka abanzi b'u Rwanda ntimukamfate nk'umusazi kuko burya ntawutinya ishyamba atinya icyo bahuriyemo, reka twikomereze kari agaciyemo, uko nabasobanuriraga ibyarimo kuba mu Ruhango ibi ni nako byabaga mu gihugu cyose, Imihirimbiri y'interahamwe yasizoye
P11-18 iramena amaraso y'impinja, abagore, abagabo, abana, amatungo, iyi kdi irimo gutwika irimo gusahura, iyi kandi iravuza induru Igihugu cyose, irabohoza abagore zarangiza zikabica, Interahamwe zabaye amadayimoni atembera kw'Isi arahitana ikinyabuzima cyose cyitwa Umututsi,
P11-19, tariki 23 Mata 94 hari kuwa Gatandatu umunsi wiriwe utyo Interahamwe ntiziratuza aho twihishe ziravuga cyane Umugabo #Rurinda na #Mutaganda, aba ngo ntibaraboneka bagomba gushakishwa hasi hejuru, aba ni bantu ki? Kuki bashakishwa uruhindu?! Ibi naje kubimenya nyuma ya
P11-20 Génocide, #Rurinda entrepreneur w'umuherwe, amazu yo muri Ruhango 10% naye ni kimenyimenyi niwe wubatse Hôtel ya mbere mu Ruhango, Hôtel Umuco, #Mutaganda umuherwe wubatse Étage ya mbere muri Ruhango, ku muhanda ukata ugana ku Karere ka Ruhango, aba rero baravugwaga cyane
P11-21 Imitima y'interahamwe Yanze gutuza bataraboneka ngo bicwe, mu nyumvire namwe, abantu Bari guteza imbere Igihugu nibo bashakishwa uruhindu, uwo munsi rero warije maze buryacya ku cyumweru tariki 24, Interahamwe zibadukanye n'ubundi Umurava wo kujya kurimbura Abatutsi,
P11-22 indirimbo ni zazindi, iye Tubutsembatsembe iye Tubugandagure, induru nizo zumvikana amarira n'imiborogo nibyo bidukikije, ubwoba bw'urupfu rushobora kutugeraho isaha iyo ariyo yose nibyo twibanira, nk'ibisanzwe mu miryango ya Gikirisitu twarabyukaga tugasenga twajya no
P11-23 kuryama tukongera tugasenga, bwaracyeye na none kuwa mbere tariki 25 hari kuwa mbere ubundi wakagombye kuba ari umunsi w'umurimo ariko umurimo wabaye kujya guhiga no kwica abatutsi, ese amaherezo y'ibi azaba ayahe? Ninde uzarokora umututsi ninde uzamusubiza ubuzima? Ikibaz
P11-24 ariko sinkibonera igisubizo, burira bugacya ariko amaherezo azaba ayahe? Ikizere cyo kubaho ni gicye cyane, Imitima yacu irashavuye, imibiri yacu irananiwe, ishavu n'agahinda nibyo bituye mu mitima yacu, amaso ntabona uzadukura muri uyu mwijima, gusa turiho. Kuwa 26 Mata
P11-15
@SadateMunyakazi
To be continued...

• • •

Missing some Tweet in this thread? You can try to force a refresh
 

Keep Current with Munyakazi Sadate

Munyakazi Sadate Profile picture

Stay in touch and get notified when new unrolls are available from this author!

Read all threads

This Thread may be Removed Anytime!

PDF

Twitter may remove this content at anytime! Save it as PDF for later use!

Try unrolling a thread yourself!

how to unroll video
  1. Follow @ThreadReaderApp to mention us!

  2. From a Twitter thread mention us with a keyword "unroll"
@threadreaderapp unroll

Practice here first or read more on our help page!

More from @SadateMunyakazi

Mar 30
#SadatelifeSTORY P13-1
#Life During the genocide against #Tutsi94, #hardSTORY
Tariki 30 Mata 1994, #umunsiwumukara, iminsi ibaye myinshi buri wose usimbura undi uko bisanzwe, gusa isegonda, umunota, isaha, umunsi byo mu bihe bya Génocide byabaga birebire cyane, iminsi yakomeje
P13-2 gusimburana, kugera aho buri mu Tutsi yarari yatekerezaga ko ariwe usigaye wenyine, tariki 30 Mata 94 ndabyibuka neza hari kuwa Gatandatu, njyewe na mubyara wanjye Fils batwohereje muri ka Gashyamba navuze, twiriweyo nk'ibisanzwe, mu masaha ya 17h30 baraduhamagaye ngo
P13-3 tuzamuke, ibi ntibisanzwe, kuki tuzamuwe hakiri kare? Nubwo nari umwana numvise Umutima unkutse, turazamutse tugeze aho twabaga dusanze ababyeyi nta bahari, tuhasanze voiture yabohojwe n'interahamwe yitwaga #Kabayiza iradutegereje, ababyeyi nta bahari, ku irembo huzuye
Read 16 tweets
Mar 29
#SadatelifeSTORY P12-1
#Life During the genocide against #Tutsi94, #hardSTORY
Tariki 26 Mata 94 hari kuwa kabiri, igitero gikomeye cy'Imihirimbiri y'interahamwe cyerekeje kwa Padiri i Kibingo, ubu hazwi cyane nko kwa Yezu Nyirimpuhwe, Padiri w'umuzungu abanje kwanga ko zinjira
P12-2 arabatsembeye Ariko baramuhutaje barinjiye bamanuye abantu bose barabashoreye bagiye kubicira muri Pinus ku ka Mujyejuru, mubashorewe harimo Marume Bizimungu ( aka De Mayaga) ndetse na murumuna we Thomas, bageze kuri Komine Tambwe ati mundeke ndabaha amafaranga, abahaye
P12-3 menshi baramuretse ndetse bamuzanye aho twihishe, hagati aho kuri iyo tariki habaye isaka rikomeye, barahiga umututsi aho yihishe hose, cyari igitero kigizwe n'Interahamwe nka 200 bambaye amashara, imicaca bitwaje imihoro, impiri, amacu, imiheto ... ibyiryo Saka turimenye
Read 20 tweets
Mar 25
#SadatelifeSTORY P8-1
#Life During the genocide against #Tutsi94, #hardSTORY
Tariki ya 7 Mata 94, umunsi muremure urimo urujijo rwinshi, Kagabo Charles Burugimesitiri wa Komine Ntongwe aratambutse mu modoka ya Toyota Staout 2002 y'icyatsikibisi, Aba Police Communale 2 inyuma mu
P8-2
modoka bahagaze, imyenda y'Icyatsikibisi, ingofero z'umuhondo imbunda za Rubaho! Bageze kuri Centre barahagaze, Kagabo Charles waruziranye cyane n'ababyeyi banjye avamo, icya mbere yavuze, niko kana, wishimiye ko mwishe Umubyeyi? ( Umubyeyi ni Habyarimana), Habyarimana yari
P8-3
yapfiriye i Kigali kubwira umuntu wo ku Mayaga ko yamwishe byari bifite ikindi bivuze! Burugimesitiri Kagabo yakomeje urugendo rwe, destination final kwa NYAGAPFIZI wari Conseil wa secteur Gitovu, amaze kugenda nibwo uyu Conseil yabwiye abantu be bahafi ko Abatutsi bagomba
Read 13 tweets

Did Thread Reader help you today?

Support us! We are indie developers!


This site is made by just two indie developers on a laptop doing marketing, support and development! Read more about the story.

Become a Premium Member ($3/month or $30/year) and get exclusive features!

Become Premium

Don't want to be a Premium member but still want to support us?

Make a small donation by buying us coffee ($5) or help with server cost ($10)

Donate via Paypal

Or Donate anonymously using crypto!

Ethereum

0xfe58350B80634f60Fa6Dc149a72b4DFbc17D341E copy

Bitcoin

3ATGMxNzCUFzxpMCHL5sWSt4DVtS8UqXpi copy

Thank you for your support!

Follow Us on Twitter!

:(