Munyakazi Sadate Profile picture
Mar 29 20 tweets 4 min read Twitter logo Read on Twitter
#SadatelifeSTORY P12-1
#Life During the genocide against #Tutsi94, #hardSTORY
Tariki 26 Mata 94 hari kuwa kabiri, igitero gikomeye cy'Imihirimbiri y'interahamwe cyerekeje kwa Padiri i Kibingo, ubu hazwi cyane nko kwa Yezu Nyirimpuhwe, Padiri w'umuzungu abanje kwanga ko zinjira
P12-2 arabatsembeye Ariko baramuhutaje barinjiye bamanuye abantu bose barabashoreye bagiye kubicira muri Pinus ku ka Mujyejuru, mubashorewe harimo Marume Bizimungu ( aka De Mayaga) ndetse na murumuna we Thomas, bageze kuri Komine Tambwe ati mundeke ndabaha amafaranga, abahaye
P12-3 menshi baramuretse ndetse bamuzanye aho twihishe, hagati aho kuri iyo tariki habaye isaka rikomeye, barahiga umututsi aho yihishe hose, cyari igitero kigizwe n'Interahamwe nka 200 bambaye amashara, imicaca bitwaje imihoro, impiri, amacu, imiheto ... ibyiryo Saka turimenye
P12-4 mbere badusohoye mu nzu batujyanye mu gashyamba kari munsi y'inzu, igitero kiragiye kiradusize, aho turi mugashyamba turumva imiborogo yabicwa, turabona hakurya akagerageza kwiruka bakavugirizwa induru n'abana, abagore n'abagabo, turabona imirambo yabamaze kwicwa, twabonye
P12-5 ibyo amaso atabasha kureba, twabonye kandi inzira zuzuye amaraso, imirambo ihekeranye, mbega ibyo amaso yabonye, Imana izabibarinde nshuti zanjye. Kuva uwo munsi kandi hemejwe ko njyewe na Fils mubyara wanjye wari urungano rwanjye tutazongera kwirirwa mu rugo kuko abana b'
P12-6 bashakishwaga kurushaho, twirirwaga muri ako gashyamba turagiranye inka n'umwana waho twari turi twanganaga. Ibi byatumye tubona byinshi twumva byinshi ariko Imitima yari yaramaze gukomera twarabyihanganiraga, ariko kandi wambutse Umuhanda uvuye muri urwo rugo twarimo
P12-7 hafi ya Station ya Essance yo mu Gataka hari ikizu kituzuye, baje kurasiramo umusore w'umututsi ntamenye Izina ngo yaracyihishemo, uwo musore bamurashe munda amara arasohoka, baramureka ngo azapfe ababaye cyane, abana baho bajyaga kumureba nabo bakamutera za Avoka,
P12-8, yafashe amara ye ngo arayaterura ayashyira aho za Avoka bamuteraga ngo nizo zakomeje ku mutunga, abazimuteraga Bari abana b'imyaka 10; 12 cga 14 cyari icyo kigero ndetse bakaza bakabituganiriza, ubona ko rwose nabo bakoze igikorwa gikomeye, izo Avoka bamuterega zaramutunze
P12-9 kugera ubwo INKOTANYI zije ziramurokora, ziramuvura naje kumenya amakuru ko yaje kwinjira Igisirikare cy'Inkotanyi nyuma yaho nta yandi makuru ye mperuka, nizere ko Adadiye. Burya rero Inda ibyara mweru na Muhima, urugo twarimo rwari rwuzuye Interahamwe peee ariko kdi harim
P12-10, Ismaël umusore warufite mu myaka 30, yanze kwifatanya na be Se ahubwo Afasha benshi, ndibuka ko Génocide igitangira mu Ruhango ikintu cya mbere yakoze nukujya kuzana Inka zo kwa Ciliyake, Umututsi wari utuye neza neza kuri kariya gahanda gatangira ujya kwa Yezu Nyirimpuhw
P12-11, izo nka zari Inka nziza cyane za Kijyambere, amaze kuzizana yarazirinze ariko icyankoze ku mutima nuko yari azi aho Umugore wa Ciliyake n'abana be bihishe, yarakamaga agaha umuhungu witwaga Mbindigiri akabashyira amata mwibanga rikomeye cyane kugera Génocide irangiye
P12-12 abasubiza Inka zabo, uyu mugabo nkurikije aho yarari kutaba Interahamwe ahubwo agafasha Abatutsi nibyo gushimirwa, ntiyigize ahunga kugera INKOTANYI zigeze mu Ruhango abavuga ko INKOTANYI zishe abo zisanze uyu muryango n'urugero rwiza rwabo zari guheraho ariko bariho
P12-13, iyo twatahaga ni mugoroba tuvuye muri ako gashyamba twabaga twahahamuwe nibyo twabonye byaba ibya hafi cyangwa ibya kure, gusa icyari ngombwa nuko twariho. Iminsi yakomeje kwicuma utu Radio turatwumva, amakuru yo ku rugamba aratanga ikizere kuko INKOTANYI na @PaulKagame
P12-14 bararwana hasi hejuru, bariruka rwose amasiga Mana barajwe inshinga no guhagarika Génocide barajwe inshinga no kuturokora, Interahamwe ibiganiro byatangiye guhinduka nazo zatangiye kugira ubwoba, impunzi zatangiye kuza ndibuka muri urwo rugo haciye Col. Simba Manasse
P12-15 umwe mubari bakomeye cyane arahunze yerekeje Gikongoro, uyu kandi niwe Se wa John Simba Buranga mu menyereye mubarwanya Leta yacu kuri iyi mihanda, barahunga iki? INKOTANYI zifite ubutwari bwinshi zirarwana ngo zirokore abatutsi erega shenge n'abahutu cyane ko nabo Bari
P12-16 batangiye kumarana ( nzabigarukaho), ubwo muri uko guhunga nabonye n'umurundi TABU ABDALLAH wari impunzi warutuye Kimisagara akaba yari yararongoye mushiki wabo waho twabaga, Tabu Abdallah yaje kuba Minisitiri i Burundi ku Ngoma ya NKURUNZIZA yari Umugabo utuje utavuga
P12-17 menshi ariko Mama Nyamfu Umugore we, yakubwiraga ijambo ukirirwa wahahamutse, anyway kari agaciyemo. Ubuzima rero bwarakomeje tubona amabi yose twumva amabi yose, gusa twari tukiriho, aho twari twihishe mu Ruhango twari benshi peee, harimo aba bakurikira :
P12-18,
Data
Mama
Murumuna wanjye
Mushiki wanjye
Marume Bizimungu
Abana be 4
Marume Thomas
Mama wacu Ntakimuruta bitaga Mameya kubera ubwiza bwe n'ubwitonzi bwe
Nanjye ubwanjye muri macye twari 12, uyu Mameya uwitwa RIBU ( umwe muri za Nterahamwe) yahoraga yifuza kumubohoza arik
P12-19, Bene se ntibamukundire kubera ubucuti twari dufitanye n'Imiryango yabo, ibi byiyongera igihe yampaga impiri yuzuye amaraso ngo nyoze nkahakana, uyu RIMBU yubatse urwango rukomeye kuri twebwe, Ese bizagenda gute???? Ubutaha
P12-20
@SadateMunyakazi
To be continued...

• • •

Missing some Tweet in this thread? You can try to force a refresh
 

Keep Current with Munyakazi Sadate

Munyakazi Sadate Profile picture

Stay in touch and get notified when new unrolls are available from this author!

Read all threads

This Thread may be Removed Anytime!

PDF

Twitter may remove this content at anytime! Save it as PDF for later use!

Try unrolling a thread yourself!

how to unroll video
  1. Follow @ThreadReaderApp to mention us!

  2. From a Twitter thread mention us with a keyword "unroll"
@threadreaderapp unroll

Practice here first or read more on our help page!

More from @SadateMunyakazi

Mar 30
#SadatelifeSTORY P13-1
#Life During the genocide against #Tutsi94, #hardSTORY
Tariki 30 Mata 1994, #umunsiwumukara, iminsi ibaye myinshi buri wose usimbura undi uko bisanzwe, gusa isegonda, umunota, isaha, umunsi byo mu bihe bya Génocide byabaga birebire cyane, iminsi yakomeje
P13-2 gusimburana, kugera aho buri mu Tutsi yarari yatekerezaga ko ariwe usigaye wenyine, tariki 30 Mata 94 ndabyibuka neza hari kuwa Gatandatu, njyewe na mubyara wanjye Fils batwohereje muri ka Gashyamba navuze, twiriweyo nk'ibisanzwe, mu masaha ya 17h30 baraduhamagaye ngo
P13-3 tuzamuke, ibi ntibisanzwe, kuki tuzamuwe hakiri kare? Nubwo nari umwana numvise Umutima unkutse, turazamutse tugeze aho twabaga dusanze ababyeyi nta bahari, tuhasanze voiture yabohojwe n'interahamwe yitwaga #Kabayiza iradutegereje, ababyeyi nta bahari, ku irembo huzuye
Read 16 tweets
Mar 28
#SadatelifeSTORY P11-1
#Life During the genocide against #Tutsi94, #hardSTORY
Tariki ya 22 Mata 94 mu ijoro, ama modoka yuzuye Interahamwe indirimbo n'imwe, Iye #tubuhumbahumbe, Iye #tubutsembatsembe, Ruhango igwiriwe n'amahano, ku ruhande rwacu ibyo kwiruka no guhunga birarangiy
P11-2, tugomba guhama hamwe tugategereza gupfa cga gukira. Urugo twihishemo rufite Interahamwe nkuru muri Ruhango yose, Micheline mwene Masudi Mudage n'abavandimwe be nka Rimbu, Kabiriti, ... aba navuga ko baribahagije ngo twumve ko turinzwe. Ijoro ryose n'induru mu Ruhango,
P11-3, inzu yo kwa Rukoro ugana ku Kiriziya i Kibingo iratwitswe, umusaza Rukoro ngo araye yishwe, induru impande zose, Abicanyi baravuza inkota, abasahura barikorera ibintu hirya no hino, hari n'ijoro nta byinshi wari kubona ariko induru zo ni zose, imiborogo, imodoka zuzuye
Read 25 tweets
Mar 25
#SadatelifeSTORY P8-1
#Life During the genocide against #Tutsi94, #hardSTORY
Tariki ya 7 Mata 94, umunsi muremure urimo urujijo rwinshi, Kagabo Charles Burugimesitiri wa Komine Ntongwe aratambutse mu modoka ya Toyota Staout 2002 y'icyatsikibisi, Aba Police Communale 2 inyuma mu
P8-2
modoka bahagaze, imyenda y'Icyatsikibisi, ingofero z'umuhondo imbunda za Rubaho! Bageze kuri Centre barahagaze, Kagabo Charles waruziranye cyane n'ababyeyi banjye avamo, icya mbere yavuze, niko kana, wishimiye ko mwishe Umubyeyi? ( Umubyeyi ni Habyarimana), Habyarimana yari
P8-3
yapfiriye i Kigali kubwira umuntu wo ku Mayaga ko yamwishe byari bifite ikindi bivuze! Burugimesitiri Kagabo yakomeje urugendo rwe, destination final kwa NYAGAPFIZI wari Conseil wa secteur Gitovu, amaze kugenda nibwo uyu Conseil yabwiye abantu be bahafi ko Abatutsi bagomba
Read 13 tweets

Did Thread Reader help you today?

Support us! We are indie developers!


This site is made by just two indie developers on a laptop doing marketing, support and development! Read more about the story.

Become a Premium Member ($3/month or $30/year) and get exclusive features!

Become Premium

Don't want to be a Premium member but still want to support us?

Make a small donation by buying us coffee ($5) or help with server cost ($10)

Donate via Paypal

Or Donate anonymously using crypto!

Ethereum

0xfe58350B80634f60Fa6Dc149a72b4DFbc17D341E copy

Bitcoin

3ATGMxNzCUFzxpMCHL5sWSt4DVtS8UqXpi copy

Thank you for your support!

Follow Us on Twitter!

:(