#SadatelifeSTORY P13-1 #Life During the genocide against #Tutsi94, #hardSTORY
Tariki 30 Mata 1994, #umunsiwumukara, iminsi ibaye myinshi buri wose usimbura undi uko bisanzwe, gusa isegonda, umunota, isaha, umunsi byo mu bihe bya Génocide byabaga birebire cyane, iminsi yakomeje
P13-2 gusimburana, kugera aho buri mu Tutsi yarari yatekerezaga ko ariwe usigaye wenyine, tariki 30 Mata 94 ndabyibuka neza hari kuwa Gatandatu, njyewe na mubyara wanjye Fils batwohereje muri ka Gashyamba navuze, twiriweyo nk'ibisanzwe, mu masaha ya 17h30 baraduhamagaye ngo
P13-3 tuzamuke, ibi ntibisanzwe, kuki tuzamuwe hakiri kare? Nubwo nari umwana numvise Umutima unkutse, turazamutse tugeze aho twabaga dusanze ababyeyi nta bahari, tuhasanze voiture yabohojwe n'interahamwe yitwaga #Kabayiza iradutegereje, ababyeyi nta bahari, ku irembo huzuye
P13-5 #KAGABO ni muntu ki? Kagabo Karoli mwene Monsi yavukaga i Mutima ya Ntongwe, aha niho Mama wanjye yavukaga, uwo Mugabo nako Kagabo yari urungano rw'ababyeyi banjye, igihe i Mutima habonekaga abana ba mbere bagiye muri secondaire yari Mama wanjye Mukamutara Asselle, marume
P13-6 Bizimungu Pierre Célestin na KAGABO KAROLI, uyu muhanya yavukaga mu muryango ukennye cyane, amateka atubwira ko iyo bafataga urugendo rurerure rw'amaguru bavuye muri vacance basubiye muri Secondaire, Sogokuru yabapfunyikiraga ibyo bagenda barya ndetse na KAGABO akabihabwa
P13-7 uyu Kagabo yari aziranye neza n'ababyeyi bari barabyirukanye, arangije kwiga ayisumbuye yabaye Muganga i Kinazi n'i Nyanza ku bitaro aho yavuye aza kuba Burugumesitiri wa Komine Ntongwe, yaratuzi neza gusa kutumenya kwe byatubereye ikigeragezo gikomeye cyane kuko byatumye
P13-12 kubasubiza mubyabo abandi bati bagiye kubica.
Tariki 30 Mata 1994 #SamediNoir, kera kabaye ya voiture iratse #Michenile yicaye imbere itwawe na #KABAYIZA, turazamutse tugeze kuri Station urenze Hôtel Umuco, ikinyoteri kiratse menye ko batujyanye kuri Komine Tambwe, ubu
P13-13 hakorera Police, RIB na RRA, akabwibwi kari gatangiye kwinjira, aho twahasanze Interahamwe nka 300, izikomeye zaturutse iwacu i Ntongwe ziyobowe na Kagabo Karoli harimo Matabaro Habibu, Hodali, ...harimo Interahamwe zose zikomeye zo mu Ruhango ziyobowe nuwari Burugumesitir
P13-14 wa Tambwe sinibuka neza menya yaritwaga Mugaga, bishimye cyane umwanzi Mukuru yabonetse, indirimbo ni zazindi, iye Tubutsembatsembe iye Tubugandagure, Kagabo na Mugaga Bari bahagaze ku ibaraza rya Komine baganira, Interahamwe zari zuzuye hose, ababyeyi Bari bicaye muri
P13-15 Toyota Staout inyuma hasi, bafunguye voiture ngo tuvemo tugane muri ya Staout,
hakurikiyeho iki? #SamediNoir
#SadatelifeSTORY P12-1 #Life During the genocide against #Tutsi94, #hardSTORY
Tariki 26 Mata 94 hari kuwa kabiri, igitero gikomeye cy'Imihirimbiri y'interahamwe cyerekeje kwa Padiri i Kibingo, ubu hazwi cyane nko kwa Yezu Nyirimpuhwe, Padiri w'umuzungu abanje kwanga ko zinjira
P12-2 arabatsembeye Ariko baramuhutaje barinjiye bamanuye abantu bose barabashoreye bagiye kubicira muri Pinus ku ka Mujyejuru, mubashorewe harimo Marume Bizimungu ( aka De Mayaga) ndetse na murumuna we Thomas, bageze kuri Komine Tambwe ati mundeke ndabaha amafaranga, abahaye
P11-2, tugomba guhama hamwe tugategereza gupfa cga gukira. Urugo twihishemo rufite Interahamwe nkuru muri Ruhango yose, Micheline mwene Masudi Mudage n'abavandimwe be nka Rimbu, Kabiriti, ... aba navuga ko baribahagije ngo twumve ko turinzwe. Ijoro ryose n'induru mu Ruhango,
P11-3, inzu yo kwa Rukoro ugana ku Kiriziya i Kibingo iratwitswe, umusaza Rukoro ngo araye yishwe, induru impande zose, Abicanyi baravuza inkota, abasahura barikorera ibintu hirya no hino, hari n'ijoro nta byinshi wari kubona ariko induru zo ni zose, imiborogo, imodoka zuzuye
#SadatelifeSTORY P8-1 #Life During the genocide against #Tutsi94, #hardSTORY
Tariki ya 7 Mata 94, umunsi muremure urimo urujijo rwinshi, Kagabo Charles Burugimesitiri wa Komine Ntongwe aratambutse mu modoka ya Toyota Staout 2002 y'icyatsikibisi, Aba Police Communale 2 inyuma mu
P8-2
modoka bahagaze, imyenda y'Icyatsikibisi, ingofero z'umuhondo imbunda za Rubaho! Bageze kuri Centre barahagaze, Kagabo Charles waruziranye cyane n'ababyeyi banjye avamo, icya mbere yavuze, niko kana, wishimiye ko mwishe Umubyeyi? ( Umubyeyi ni Habyarimana), Habyarimana yari
P8-3
yapfiriye i Kigali kubwira umuntu wo ku Mayaga ko yamwishe byari bifite ikindi bivuze! Burugimesitiri Kagabo yakomeje urugendo rwe, destination final kwa NYAGAPFIZI wari Conseil wa secteur Gitovu, amaze kugenda nibwo uyu Conseil yabwiye abantu be bahafi ko Abatutsi bagomba