Discover and read the best of Twitter Threads about #sadatelifestory

Most recents (4)

#SadatelifeSTORY P13-1
#Life During the genocide against #Tutsi94, #hardSTORY
Tariki 30 Mata 1994, #umunsiwumukara, iminsi ibaye myinshi buri wose usimbura undi uko bisanzwe, gusa isegonda, umunota, isaha, umunsi byo mu bihe bya GĂ©nocide byabaga birebire cyane, iminsi yakomeje
P13-2 gusimburana, kugera aho buri mu Tutsi yarari yatekerezaga ko ariwe usigaye wenyine, tariki 30 Mata 94 ndabyibuka neza hari kuwa Gatandatu, njyewe na mubyara wanjye Fils batwohereje muri ka Gashyamba navuze, twiriweyo nk'ibisanzwe, mu masaha ya 17h30 baraduhamagaye ngo
P13-3 tuzamuke, ibi ntibisanzwe, kuki tuzamuwe hakiri kare? Nubwo nari umwana numvise Umutima unkutse, turazamutse tugeze aho twabaga dusanze ababyeyi nta bahari, tuhasanze voiture yabohojwe n'interahamwe yitwaga #Kabayiza iradutegereje, ababyeyi nta bahari, ku irembo huzuye
Read 16 tweets
#SadatelifeSTORY P12-1
#Life During the genocide against #Tutsi94, #hardSTORY
Tariki 26 Mata 94 hari kuwa kabiri, igitero gikomeye cy'Imihirimbiri y'interahamwe cyerekeje kwa Padiri i Kibingo, ubu hazwi cyane nko kwa Yezu Nyirimpuhwe, Padiri w'umuzungu abanje kwanga ko zinjira
P12-2 arabatsembeye Ariko baramuhutaje barinjiye bamanuye abantu bose barabashoreye bagiye kubicira muri Pinus ku ka Mujyejuru, mubashorewe harimo Marume Bizimungu ( aka De Mayaga) ndetse na murumuna we Thomas, bageze kuri Komine Tambwe ati mundeke ndabaha amafaranga, abahaye
P12-3 menshi baramuretse ndetse bamuzanye aho twihishe, hagati aho kuri iyo tariki habaye isaka rikomeye, barahiga umututsi aho yihishe hose, cyari igitero kigizwe n'Interahamwe nka 200 bambaye amashara, imicaca bitwaje imihoro, impiri, amacu, imiheto ... ibyiryo Saka turimenye
Read 20 tweets
#SadatelifeSTORY P11-1
#Life During the genocide against #Tutsi94, #hardSTORY
Tariki ya 22 Mata 94 mu ijoro, ama modoka yuzuye Interahamwe indirimbo n'imwe, Iye #tubuhumbahumbe, Iye #tubutsembatsembe, Ruhango igwiriwe n'amahano, ku ruhande rwacu ibyo kwiruka no guhunga birarangiy
P11-2, tugomba guhama hamwe tugategereza gupfa cga gukira. Urugo twihishemo rufite Interahamwe nkuru muri Ruhango yose, Micheline mwene Masudi Mudage n'abavandimwe be nka Rimbu, Kabiriti, ... aba navuga ko baribahagije ngo twumve ko turinzwe. Ijoro ryose n'induru mu Ruhango,
P11-3, inzu yo kwa Rukoro ugana ku Kiriziya i Kibingo iratwitswe, umusaza Rukoro ngo araye yishwe, induru impande zose, Abicanyi baravuza inkota, abasahura barikorera ibintu hirya no hino, hari n'ijoro nta byinshi wari kubona ariko induru zo ni zose, imiborogo, imodoka zuzuye
Read 25 tweets
#SadatelifeSTORY P8-1
#Life During the genocide against #Tutsi94, #hardSTORY
Tariki ya 7 Mata 94, umunsi muremure urimo urujijo rwinshi, Kagabo Charles Burugimesitiri wa Komine Ntongwe aratambutse mu modoka ya Toyota Staout 2002 y'icyatsikibisi, Aba Police Communale 2 inyuma mu
P8-2
modoka bahagaze, imyenda y'Icyatsikibisi, ingofero z'umuhondo imbunda za Rubaho! Bageze kuri Centre barahagaze, Kagabo Charles waruziranye cyane n'ababyeyi banjye avamo, icya mbere yavuze, niko kana, wishimiye ko mwishe Umubyeyi? ( Umubyeyi ni Habyarimana), Habyarimana yari
P8-3
yapfiriye i Kigali kubwira umuntu wo ku Mayaga ko yamwishe byari bifite ikindi bivuze! Burugimesitiri Kagabo yakomeje urugendo rwe, destination final kwa NYAGAPFIZI wari Conseil wa secteur Gitovu, amaze kugenda nibwo uyu Conseil yabwiye abantu be bahafi ko Abatutsi bagomba
Read 13 tweets

Related hashtags

Did Thread Reader help you today?

Support us! We are indie developers!


This site is made by just two indie developers on a laptop doing marketing, support and development! Read more about the story.

Become a Premium Member ($3.00/month or $30.00/year) and get exclusive features!

Become Premium

Too expensive? Make a small donation by buying us coffee ($5) or help with server cost ($10)

Donate via Paypal Become our Patreon

Thank you for your support!