Discover and read the best of Twitter Threads about #thepromiseofageneration

Most recents (4)

Madamu Jeannette Kagame: Ndifuza kubasangiza igitekerezo kivuga ku bwenge/ubushishozi bw’inyoni yitwa colibri–iyi nyoni yenda gusa n’iyo twita umununi mu Kinyarwanda. Igihe kimwe ishyamba ryarahiye, umununi wari kumwe n’izindi nyoni n’inyamaswa bigira ubwoba.
#IgihangocyUrungano
Madamu Jeannette Kagame: Umununi ntiwaheranywe n’ubwoba ahubwo watangiye kujya gushaka aho wakura amazi, uko ugiye ukagarukana igitonyanga kimwe, ugasuka kuri wa muriro, ukongera ugasubirayo, bikomeza bityo.
#IgihangocyUrungano
#Kwibuka27
Madamu Jeannette Kagame: Imwe mu nyoni zari aho, iza kurakazwa n’uko uwo mununi utaguma hamwe, ni uko yifatanya n’izindi nyamaswa bitangira guseka wa mununi ziti: “Urabona ako gatonyanga kamwe uzana kazimya uyu muriro?”
#IgihangocyUrungano
#Kwibuka27
Read 11 tweets
Madamu Jeannette Kagame abwira urubyiruko: Uko mubwira #Ubunyarwanda abana babakomokaho cyangwa abo muzabyara, nibyo bizatuma babasha gukomeza iyi sano- muzi ikarinda u Rwanda.
#Kwibuka27 #IgihangocyUrungano
Madamu Jeannette Kagame: Iyo urebye igihe Abakoroni bazaga mu Rwanda, ari nacyo gihe twatangiriye kubura Ubunyarwanda, usanga abari abana icyo gihe, bamwe baragize uruhare mu bwicanyi bwo mu 1959, 60, 61, 62 na 63.
#IgihangocyUrungano
#Kwibuka27
#ThePromiseofaGeneration
Madamu Jeannette Kagame: Abari abana muri za 60, bamwe bagize uruhare rukomeye mu itotezwa n’iyirukanwa ry’Abatutsi mu 1973.
Ukomeje kubitekerezaho, usanga abari bakiri bato muri 73,nibo muri 90-94 bari bamaze kuba bakuru, bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Read 11 tweets
Madamu Jeannette Kagame: Nka ‘Génération’ nakwita iya kabiri mu mateka ya Jenoside, nagira ngo dufatanye gutekereza ku Bunyarwanda.
Abadusenyeye Ubunyarwanda badukuye kuri kirazira zacu, haba ku muntu ku giti cye, umuryango, imyemerere, imibereho n’imiyoborere yacu.
Madamu Jeannette Kagame: Bafashe rubanda bugwate, ndetse kugira ngo banatinyure abantu, bejeje icyaha cyo kwica. Bahisemo kandi kubihuza n’iminsi ihurirana n’ukwemera gikristu.
#IgihangoCYUrungano
#Kwibuka27
Madamu Jeannette Kagame: Mujya mwumva bavuga Noheli y’Amaraso, Ubwicanyi k’umunsi w’Abatagatifu bose na Pasika ya 94, Mata ihinduka ukwezi kw’amaraso.
#IgihangocyUrungano
#Kwibuka27
Read 7 tweets
Uyu munsi, Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ihuriro ry'urubyiruko #IgihangocyUrungano, ryateguwe na @YouthCultureRW, @Imbuto n'abandi bafatanyabikorwa, mu rwego rwo #Kwibuka27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gikorwa kibera kuri Intare Conference Arena.
Madamu Jeannette Kagame: Iri huriro, #IgihangocyUrungano” ryateguwe mu gihe twibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko ku munsi w’ejo, tukaba tuzibuka imiryango yazimye nka kimwe mu bigaragaza umugambi wo kurimbura abantu.
#Kwibuka27
Madamu Jeannette Kagame: Kwibuka, ni inshingano yo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’uburenganzira bwacu. N’ubwo rimwe na rimwe habaho kuremererwa mu mutima, ibiganiro nk’ibi, bikomeza kudufasha kubaka umuntu udaheranwa.
#Kwibuka27
Read 6 tweets

Related hashtags

Did Thread Reader help you today?

Support us! We are indie developers!


This site is made by just two indie developers on a laptop doing marketing, support and development! Read more about the story.

Become a Premium Member ($3.00/month or $30.00/year) and get exclusive features!

Become Premium

Too expensive? Make a small donation by buying us coffee ($5) or help with server cost ($10)

Donate via Paypal Become our Patreon

Thank you for your support!