#UBUBI BWA Ndereyehe muri ISAR!đŸ€”đŸ˜„
Cc:@NKOTANYIFranci2
@KalindaMwene
@AgainstDeniers
@InyangeMuhorak1
@ntiharabayo

1)Uyu @ndereyehe Ntahontuye Charles akomoka muri Komine Cyabingo mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, agace kakomokagamo benshi mu bari abategetsi...THRD Image
2)Mu 1992, hamwe n’abandi banyabwenge b’abahezanguni barimo Nahimana Ferdinand, Dr Rwamucyo EugĂšne, Dr Nshimyumuremyi Jean Berchmas n’abandi...đŸ€”
3) @ndereyehe yaremye kandi ayobora umutwe w’abagizi ba nabi wiswe"Cercles des RĂ©publicains Progressistes" washishikarije  abanyeshuri gutegura jenoside muri Kaminuza i Nyakinama n’i Butare....
4)Ku ikubitiro @ndereyehe yari umurwanashyaka w’ishyaka MRND rya Perezida. Ariko mu 1992 yavuye muri MRND agira uruhare mu ishingwa ry’ishyaka ry’intagondwa z’Abahutu...
5)Coalition pour la Défense de la République (CDR) ryagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994...
6)Ku itariki ya 05 Ugushyingo 2008, Ndereyehe yaciriwe urubanza adahari n’Urukiko Gacaca rwa Gikirambwa  rumuhanisha igifungo cya burundu nyuma yo gusanga ahamwa n’ibyaha bya Jenoside mu  Kigo cy’Igihugu cyari gishinzwe Ubushakashatsi ku Buhinzi n’Ubworozi (ISAR)...
7)Muri ISAR, Ndereyehe yateguye Jenoside kuko akigera muri ISAR mu 1993 nk’Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Ndereyehe yacuze umugambi wo kurimbura imiryango y’abakozi b’Abatutsi  yakoreshaka n’iy’imiryango y’Abatutsi yari ituriye ikigo...
8)Mbere na mbere yashyizeho komite y’abicanyi i Rubona no mu yandi mashami y’ikigo arindwi  hirya no hino mu gihugu ...
9) @ndereyehe yirukanye cyangwa yimurira ahandi abakozi bakoreraga i Rubona batari abahezanguni asigaza gusa ku myanya y’ubuyobozi abakozi bari basangiye na we ubuhezanguni bwo kwanga Abatutsi kandi bemeraga gukora Jenoside...
10)Ku itariki ya 21/03/1993, @ndereyehe yandikiye ibaruwa Didace Mugemana, wari ushinzwe abakozi muri ISAR. Muri iyo baruwa yamuhaye uburenganzira busesuye burimo ubwo gufatira umukozi icyemezo icyo ari cyo cyose yakumva ari ngombwa...
11)Abari mu nzego z’ubuyobozi muri ISAR bose bahawe kopi y’iyi baruwa. Mu gushyira mu bikorwa amabwiriza ya @ndereyehe, Didace Mugemana yashyizeho kandi anahuza ibikorwa by’umutwe w’Interahamwe muri ISAR...
12)Igihe izo Nterahamwe zabaga zimaze kwinjizwa, @ndereyehe afatanyije na Captain Ildephonse Nizeyimana nawe wakomokaga mu majyaruguru y’Igihugu..
13)bateguraga amahugurwa yazo ku mikoreshereze y’imbunda mu ishuri  ry’aba Ofisiye bato Ecole des sous-officiers (ESSO) i Butare...
14)Abarangizaga ayo mahugurwa bagarukaga i Rubona na bo bagatoza indi mitwe mu mashyamba ya ISAR i Rubona n’i Songa...
15)@ndereyehe yabonaga kandi ubufasha buvuye ku bajandarume bo mu kigo cya Nyanza cyategekwaga n’undi muhezanguni,Captain Bilikunzira François-Xavier nawe wagize uruhare rukomeye mu gukora Jenoside mu mujyi wa Nyanza no mu makomine awukikije...
16)Muri Mata 1994, @ndereyehe yayoboye mu biro bya ISAR inama zitandukanye zo gutegura Jenoside no gushyiraho umugambi wo kurimbura Abatutsi kuburyo nta Mututsi wagombaga kurokoka haba mu bakoraga muri ISAR cyangwa abari bayituriye...
17)Yatanze imodoka za ISAR ngo zijye zitware abicanyi  anashyiraho ibihembo by’amafaranga ku bari kwigaragaza cyane muri Jenoside...
18)Ubwicanyi Bukomeye bwabaye ku itariki 26 Mata 1994. Abantu basaga 300 barishwe ku mabwiriza ye, abagaboo, abagore, abana, impinja...
19) @ndereyehe yateye inkunga ikorwa rya Jenoside 
Ku itariki 25/05/1994, Jenoside yari irimbanije, Kambanda Jean wari Minisitiri w’Intebe, yoherereje ba Perefe bose amabwiriza yo gukomeza guhiga Abatutsi n’Abahutu batari bashyigikiye Jenoside...
20)Iki gikorwa cyiswe « Auto-défense civile ».Mu gushyira mu bikorwa aya mabwiriza, kuri uwo munsi @ndereyehe yandikiye ibaruwa abakozi bose ba ISAR ,..
21)itegeka buri umwe wese muri bo gutanga 20 ku ijana y’umushahara we w’ukwezi kwa Gicurasi 1994  kugira ngo azashyigikire iki gikorwa cyari mu by’ukuri uburyo bwo gushishikariza kwihutisha Jenoside...
22)Muri iyi baruwa @ndereyehe yanasezeranyije kuzakura ku ngengo y’imali ya ISAR miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda agenewe guhemba abicanyi...
23)Iyi baruwa yanasinyweho n’abandi bayobozi bakuru 10 bo ku cyicaro gikuru cya ISAR no ku mashami yayo kandi na ho yoherezwayo...
24)Abo bandi bafatanyije nawe kuyisinya ni Nyabyenda Pierre (Directeur scientifique),Shyirambere Jean DamascÚne (directeur financier), Rutunga Venant (Directeur du Centre régional du Plateau Central),...
25)Tegera Pierre (directeur du Centre régional des terres des laves), Sibomana Gaëtan (Directeur du Centre régional du Bugesera et Mayaga), Nkusi Jean Baptiste (directeur du Centre régional des hautes du Buberuka),..
26)Gahamanyi Anastase (directeur rĂ©gional des hautes terres de la CrĂšte ZaĂŻre Nil), Musabyimana ThaddĂ©e (directeur du Centre rĂ©gional du plateau de l’Est), Ndayizigiye François (directeur du centre rĂ©gional du Bugarama et bordures du Lac Kivu)..
27)  n’abashakashatsi  babiri bo muri ISAR Kavamahanga François na Kagenzi Pierre...
28)@ndereyehe yafatwaga na Guverinoma yateguye ikanakora Jenoside nk’intangarugero mu gushishikariza  rubanda mu ruhame kandi  mu buryo butaziguye gukora Jenoside..
29)Urugero rwa @ndereyehe mu cyaha cyo gushishikariza  ikorwa rya Jenoside ntirwagarukiye muri ISAR Rubona gusa...
30)Ibikorwa bye byagarukwagaho mu nama zabaga zateguwe na Guverinoma mu rwego rwo gushishikariza abaturage  kwijandika muri Jenoside...
31)Ni muri urwo rwego mu nama yari iyobowe na  Perefe wa Ruhengeri Nsabumugisha Basile ku itariki ya 9 kamena 1994, yari yitabiriwe na ba Burugumesitiri bose bo muri iyi perefegitura,..
32)Koloneli Ntibitura Bonaventure icyo gihe wari ushinzwe Auto-Défense Civile muri Ruhengeri yafashe ijambo avuga urugero rwiza rwa @ndereyehe...
33)asaba ubufasha bw’amafaranga ku ngabo z’abajenosideri :  « @ndereyehe Umuyobozi mukuru wa ISAR, abyumvikanyeho n’inama y’ubutegetsi y’iki kigo, bemeye gutanga umusanzu w’amafaranga wa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000Frw)..
34)ku buryo umuntu wese uzaka intwaro Inyenzi-Inkotanyi akazana intwaro yayo, azahabwa igihembo cy’amafaranga ibihumbi icumi y’u Rwanda (10,000Frw) ». ibi byari ugushishikariza mu  ruhame kandi ku buryo butaziguye guhiga no kwica Abatutsi...
35)Umwe mu myanzuro ikomeye yafatiwe muri iyi nama wari uwo gusaba lisansi (essance) abicanyi  kugira ngo babashe kugera aho ari ho hose bagomba kwica,..
36) harimo no hanze ya Perefegitura Ruhengeri. Ni muri ubwo buryo abicanyi batsembye Abatutsi bo mu Bisesero ku itariki 30 Kamena bari baturutse mu bice bitandukanye birimo Cyangugu, Gisenyi, Ruhengeri na Kibuye...
37)@ndereyehe yatangiye umushinga wa jenoside mbere y’uko yoherezwa muri ISAR kuko mbere y’uko yoherezwa muri ISAR...
38) @ndereyehe yayoboraga Umushinga w’Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Gikongoro (PDAG). Muri icyo gihe, Ndereyehe yabaye umwe mu bakozi ba Leta bashinze umutwe w’Interahamwe ku Gikongoro...
39)afatanyije na Captain Sebuhura Faustin wari umuyobozi wungirije wa Jandarumori yo ku Gikongoro. Sebuhura yakomokaga muri Komine Mukingo mu Ruhengeri, agace kamwe na @ndereyehe ....
40)Mu gushinga umutwe w’Interahamwe ku Gikongoro, @ndereyehe yanafatanyije n’abayobozi b’imishinga y’ubuhinzi yakoreraga muri Gikongoro  cyane cyane Pierre CĂ©lestin Mutabaruka..
41)wari umuyobozi w’umushinga  CrĂȘte ZaĂŻre Nil, abayobozi b’inganda z’icyayi za Mata (Denis Kamodoka) na Kitabi (JuvĂ©nal Ndabarinze), abayobozi batandukanye muri perefegitura ya Gikongoro..
42)barimo Ayurugari Justin wari ukuriye ELECTROGAZ na Celse Semigabo wari Umushinjacyaha wa Repubulika. Bose kuri ubu bakurikiranweho icyaha cya Jenoside...
43)Kuva yahungira mu Buholandi,@ndereyehe akomeje umugambi we wa Jenoside...
44)@ndereyehe yavuye mu Rwanda mu 1994 ubwo Guverinoma y’abicanyi n’ingabo zayo bari bamaze gutsindwa urugamba. Ari mu bashinze , ku itariki 3 Mata 1995, ubwo bari impunzi muri Zayire, umutwe wa politiki n’igisirikare w’abahezanguni  witwa RDR...
45) ushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside. Kuri ubu Ndereyehe aba mu Buholandi kandi ni umwe mu bayobozi b’ishyaka ry’iterabwoba FDU-INKINGI rishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside...
46)Mu matangazo menshi ya FDU-INKINGI atangaza, @ndereyehe ahakana mu buryo bukomeye Jenoside yakorewe Abatutsi, yigisha abantu kuyihakana ndetse akanatesha agaciro iyibuka ry’iyi Jenoside...
47)ayita «fonds de commerce. » cyangwa se urucuruzo. Mu Buholandi @ndereyehe ahuza ibikorwa by’andi matsinda y’abahezanguni b’intagondwa z’Abanyarwanda bahunze bahora banyotewe n’ingengabitekerezo...
48)y’ivanguramoko yayoboye u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri ayo matsinda harimo FEDERMO (FĂ©dĂ©ration des Organisations Rwandaises aux pays Bas), CARP (Collectif des Associations Rwandaises aux Pays-Bas)...
49)RIFDP-NL (Réseau International des Femmes pour la Démocratie et la Paix), DEN HAAG, Pro Justitia, FFDR (Foundation for Freedom and Democracy in Rwanda)...
50)Kuva ku itariki 20 Mata 2010,@ndereyehe yashyiriweho Impapuro Mpuzamahanga zo kumuta muri yombi n’ubutabera bw’u Rwanda..
51)Ari kandi ku rutonde rw’abashakishwa na Polisi Mpuzamahanga. Ibyo nyamara ntibimubuza gukomeza mu mutuzo  ibikorwa bye by’icengezamatwara rya gihezanguni  mu Burayi n’ahandi,..
52)ibikorwa afatanya n’andi matsinda  yabaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside nka RNC, FDLR na FDU-INKINGI...
53)Ubwihutirwe bwo kumuburanisha cyangwa kumwohereza kuburanira mu Rwanda...
54)Hashingiwe ku mwanzuro 2150 (16 Mata 2014)w ‘Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro ku isi usaba ibihugu byose «gukora iperereza ku byabaye, gufata,...
55) gukurikirana mu nkiko cyangwa kohereza mu Rwanda, bishyira mu bikorwa inshingano mpuzamahanga ,abakurikiranweho ibyaha bya Jenoside bari kubutaka bwabyo, harimo n’abayobozi b’umutwe wa FDLR »..

57)END

‱ ‱ ‱

Missing some Tweet in this thread? You can try to force a refresh
 

Keep Current with BAZIMYA Joseph

BAZIMYA Joseph Profile picture

Stay in touch and get notified when new unrolls are available from this author!

Read all threads

This Thread may be Removed Anytime!

PDF

Twitter may remove this content at anytime! Save it as PDF for later use!

Try unrolling a thread yourself!

how to unroll video
  1. Follow @ThreadReaderApp to mention us!

  2. From a Twitter thread mention us with a keyword "unroll"
@threadreaderapp unroll

Practice here first or read more on our help page!

More from @BazimyaJoseph

31 Mar
Cc: @NKOTANYIFranci2
@InyangeMuhorak1
@ntiharabayo
@TheGreatLakesE1
@KAYITAREJean
@KalindaMwene
@AgainstDeniers
@BlaiseKalimba

1)Today, a Europe-based NGO, Association of Young People from the Great Lakes Region, abbreviated Jambo ASBL is in existence.. THRD
2)the work of Ruhumuza,son of Shingiro Mbonyumutwa with his brothers like Patrice Mbonyumutwa @gmbonyumutwa,Rudatinya Mbonyumutwa –their father enthusiastically participanted in the 1994 Genocide against the Tutsi – and these above are gra-son to Dominique Mbonyumutwa..
a)This is Gustave Mbonyumutwa a member of @Jambonewsnet Image
Read 21 tweets
28 Mar
Benimana @KalindaMwene
@AgainstDeniers
@NKOTANYIFranci2
@UmwamikaziRw

1)The killers like @n_sebatware and @ndereyehe,planners like father of @JLHaby and @haby_haby2 organisers and supporters of genocide will seek to hide the crime,distort its statistics,deflect attention..THREAD
2) and even rebrand themselves as heroes not villains like the so called a father of @ckanimba and @AnaiseKanimba, saviours not savages. Armenia, the Holocaust, Srebrenica, Cambodia and Rwanda:...
3)each is a lesson in human depravity, yet each genocide has been followed by determined and continuous efforts to nullify, downplay and revise the perpetrators' role where Rwanda used Gacaca local courts to invent Genosidaires roles and punished...
Read 15 tweets
27 Mar
Benimana @KalindaMwene
@NKOTANYIFranci2 @AgainstDeniers @RwandaRemembers
đŸ€”
1)Genocide deniers come in the form of descendants of Rwndns directly or indirectly linked with the genocide, but who are of a younger generation living mostly in N. America,Europe &Australia....THREAD
2)from where they try to play the false convert, preaching the reconciliation of Rwandans and decrying a “genocide” which they are not even willing to call by its name...
3)Commemorations are also an opportunity for survivors of the genocide to share testimonies of what they went through with the determination to forge strength....
Read 24 tweets
27 Mar
As we approaching #Kwibuka27 let we remind this 👇 Cc: @NKOTANYIFranci2 @KalindaMwene @Arutabos @AgainstDeniers

1)Denial of the 1994 genocide against the Tutsi in Rwanda before,during and after the genocide itself was collective and highly organized...C'NTD
2)We gonna identify three forms of genocide denial: literal, interpretative and implicatory....C'NTD
3)When individuals or groups commit crimes, they don’t want to take responsibility for a common response is denial of the facts. The greater the crime, the more elaborate and organized must be the denial...C'NTD
Read 52 tweets
27 Mar
Dear,
@KalindaMwene @NKOTANYIFranci2 @ntiharabayo @_KapiR @Mweneinkotanyi @EddieHabimana @250_Amatanubuki 1)According to Pierre Naquet, the author of the Geno ode Vs the Jews,the deniers will live forever seeking all possible means to cause pain to genocide survivors... C'NTD
2)This is not the first time in the history of deniers of Genocide against the Tutsi that they use the expression "Remember All"... C'NTD Cc: @GabiUwase
3)Such ideas are old fashioned and are held by Rwandans who worked with the First and Second Republics, such as Ndagijimana Jean Marie Vianney and Ruhigira Enock who grew up with PARMEHUTU ideology,...C'NTD
Read 17 tweets
26 Mar
1) Benimana @NKOTANYIFranci2 @KalindaMwene @InyangeMuhorak1 @Mweneinkotanyi uyu ngo ni @charleskambanda yirirwa avuga amahomvu hose ngo ni umuNĂ©gativiste wa leta y'u Rwanda yeweee 😅😅😅!
2) Uyu mutype yigishaka muri universite i Butare ikitwa National University of Rwanda,mu ikinyarwanda cye kivanze n'ibirimi yumva bya Uganda bisa nk'Ibyo mu Abafumbila kubera umwe mu ababyeyi be yari Umugande,rero akarangwa no kutumvikana n'abalimu bagenzi be!...
3)Murebe ukuntu ubutagondwa butangira kare,umunsi umwe aza kuba ari bwigishe saa 10:00am to 1pm,nyuma ya mugenzi we witwaga Dr Mugenzi Antoine,noneho Dr Mugenzi atindaho gacyeya,yeweee sinakubwira uyu @charleskambanda arayabamba daa,yanga kwigisha aho Dr Antoine yasohotseyeđŸ€”đŸ˜…
Read 12 tweets

Did Thread Reader help you today?

Support us! We are indie developers!


This site is made by just two indie developers on a laptop doing marketing, support and development! Read more about the story.

Become a Premium Member ($3/month or $30/year) and get exclusive features!

Become Premium

Too expensive? Make a small donation by buying us coffee ($5) or help with server cost ($10)

Donate via Paypal Become our Patreon

Thank you for your support!

Follow Us on Twitter!