First Lady of Rwanda Profile picture
Official account of First Lady of Rwanda, Mrs Jeannette Kagame. Chair of @Imbuto & @UnityClubRw, co-founder of @GHA_rwanda. Personal tweets ending in -JK.
May 14, 2021 11 tweets 6 min read
Madamu Jeannette Kagame: Ndifuza kubasangiza igitekerezo kivuga ku bwenge/ubushishozi bw’inyoni yitwa colibri–iyi nyoni yenda gusa n’iyo twita umununi mu Kinyarwanda. Igihe kimwe ishyamba ryarahiye, umununi wari kumwe n’izindi nyoni n’inyamaswa bigira ubwoba.
#IgihangocyUrungano Madamu Jeannette Kagame: Umununi ntiwaheranywe n’ubwoba ahubwo watangiye kujya gushaka aho wakura amazi, uko ugiye ukagarukana igitonyanga kimwe, ugasuka kuri wa muriro, ukongera ugasubirayo, bikomeza bityo.
#IgihangocyUrungano
#Kwibuka27
May 14, 2021 5 tweets 2 min read
Madamu Jeannette Kagame: Ni ubwo tuzi byinshi byiza gahunda ya Ndi Umunyarwanda imaze kutugezaho, ni byiza ko twikebuka ngo twongere turebe ahagikeneye gushyirwa imbaraga, kugira ngo Ndi Umunyarwanda ibe uburyo bw’imibereho (life style) nk’uko tubyifuza.
#Kwibuka27 Madamu Jeannette Kagame: Gahunda ya Ndi Umunyarwanda:
❖ Idufasha kunga ubumwe bwacu no guhuza Abanyarwanda.
❖ Ishimangira umuco w’ubufatanye mu Banyarwanda.
❖ Ifasha buri wese kutireba no kurebera abandi mu ndorerwamo z’amoko.
❖ Ikadufasha kwimakaza indangagaciro zacu.
May 14, 2021 11 tweets 5 min read
Madamu Jeannette Kagame abwira urubyiruko: Uko mubwira #Ubunyarwanda abana babakomokaho cyangwa abo muzabyara, nibyo bizatuma babasha gukomeza iyi sano- muzi ikarinda u Rwanda.
#Kwibuka27 #IgihangocyUrungano Madamu Jeannette Kagame: Iyo urebye igihe Abakoroni bazaga mu Rwanda, ari nacyo gihe twatangiriye kubura Ubunyarwanda, usanga abari abana icyo gihe, bamwe baragize uruhare mu bwicanyi bwo mu 1959, 60, 61, 62 na 63.
#IgihangocyUrungano
#Kwibuka27
#ThePromiseofaGeneration
May 14, 2021 7 tweets 4 min read
Madamu Jeannette Kagame: Nka ‘Génération’ nakwita iya kabiri mu mateka ya Jenoside, nagira ngo dufatanye gutekereza ku Bunyarwanda.
Abadusenyeye Ubunyarwanda badukuye kuri kirazira zacu, haba ku muntu ku giti cye, umuryango, imyemerere, imibereho n’imiyoborere yacu. Madamu Jeannette Kagame: Bafashe rubanda bugwate, ndetse kugira ngo banatinyure abantu, bejeje icyaha cyo kwica. Bahisemo kandi kubihuza n’iminsi ihurirana n’ukwemera gikristu.
#IgihangoCYUrungano
#Kwibuka27
May 14, 2021 4 tweets 3 min read
Madamu Jeannette Kagame: Iri huriro, #IgihangocyUrungano” ryateguwe mu gihe twibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko ku munsi w’ejo, tukaba tuzibuka imiryango yazimye nka kimwe mu bigaragaza umugambi wo kurimbura abantu.
#Kwibuka27 Madamu Jeannette Kagame: Kwibuka, ni inshingano yo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’uburenganzira bwacu. N’ubwo rimwe na rimwe habaho kuremererwa mu mutima, ibiganiro nk’ibi, bikomeza kudufasha kubaka umuntu udaheranwa.
#Kwibuka27
May 14, 2021 6 tweets 5 min read
Uyu munsi, Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ihuriro ry'urubyiruko #IgihangocyUrungano, ryateguwe na @YouthCultureRW, @Imbuto n'abandi bafatanyabikorwa, mu rwego rwo #Kwibuka27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gikorwa kibera kuri Intare Conference Arena. Madamu Jeannette Kagame: Iri huriro, #IgihangocyUrungano” ryateguwe mu gihe twibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko ku munsi w’ejo, tukaba tuzibuka imiryango yazimye nka kimwe mu bigaragaza umugambi wo kurimbura abantu.
#Kwibuka27
Jan 11, 2020 17 tweets 3 min read
Madamu Jeannette Kagame: Mu gukomeza gutekereza no gushakisha bimwe nabasangiza nanjye naje kumenya ko habaho n’umunsi mukuru w’abashakanye (the World Marriage Day), uba tariki ya 9 Gashyantare!
Ubwo muzawibuke mwese. Madamu Jeannette Kagame: Bimwe mu byo nasomye nagira ngo mbasangize uyu munsi birimo inyandiko yanditswe na @MichelleObama yise 'Hardcore Truth about Marriage', ugenekereje mu Kinyarwanda twavuga ko ari nk' Ukuri kw'ingenzi ukwiye kumenya ku mubano w'abashakanye'.