Tito Rutaremara Profile picture
May 20, 2025 18 tweets 3 min read
1/18. MBESE Tshisekedi N’UMUBILIGI Prévot BABAYE ABANDE WEE!!!

Tshisekedi ntiyifuza ko intambara yo muri Kivu zombi irangira; kuko irangiye abanyekongo bamubaza ubukungu n’imiyoborere myiza yabemereye igihe bizazira(byabura nkuko tubizi bizabura ) bakamukuraho. 2/18. Yashatse ingabo z’abanyekongo aziha intwaro nyinshi zihagije, aziha amahugurwa menshi ahagije azohereza kurwanya M23 ziratsindwa , yongeyeho FDLR abaha ibikoresho bihagije, abaha imyambaro myiza, abaha n’imishara abahoreza kurwanya M23 baratsindwa.
Sep 20, 2023 16 tweets 2 min read
1/17. NI IKI CYIZA ABABILIGI BASIGIYE U RWANDA ?

Turifuza ko urubyiruko n’abantu batangira kujya baganira ku bibi ibihugu by’i Burayi n’Amerika byakoreye Afurika n’u Rwanda: -UBUCAKARA, UBUKORONI BWIHISHE (neocolonialism), UBUNYUNYUZI BWA MATSIBIHUGU 2/17Ariko uyu munsi tugiye kuganira ku Bubiligi.

1. UBUBILIGI BWAKUYEHO UBUYOBOZI BW’ABANYARWANDA BUSHYIRAHO UBUTEGETSI BWABO.

Ububiligi bwakuyeho uburyo (philosophy) u Rwanda rwiyoboraga bashyiraho Philosophy yabo y’ubutegetsi.
Sep 5, 2023 19 tweets 2 min read
1/18. IMPAMVU Abanyarwanda BENSHI CYANE bakunda Perezida KAGAME.

Abanyarwanda barenze 90% batarora Perezida Kagame, bigatangaza Abanyamahanga batazi abanyarwanda ntibamenye u Rwanda, bikarakaza cyane abanga u Rwanda. 2/18. IMPAMVU ABANYARWANDA DUKUNDA PEREZIDA KAGAME.

1. FPR itangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda, umuyobozi wabo General Major Fred RWIGEMA yapfuye rugikubita.

Abayobozi bamusimbuye kuri uwo mwanya ntibashoboye kuyobora urugamba neza.
Oct 4, 2022 14 tweets 2 min read
1/14. IVUKA BWITE RYA RPF

Inteko rusange ya RANU ( Congress) yo mu 1987 yabaye mu Ukuboza nyuma ya Noheri yaririmo abasivile n’abasirikare; yarigizwe n’abantu bava muri za region nyinshi: abavaga muri Kenya, Uganda, Tanzania, Burundi, Zaire, Burayi, Rwanda no muri west Africa. 2/14. Nyuma y’ijambo rya peresida wa RANU (Hon. Mutimura Zeno) na Secretaire general wa RANU ( Hon.Musoni Protais), chairman w’itsinda ariwe jye twari twarahawe
kuvugurura RANU,..
Sep 25, 2022 12 tweets 2 min read
1/12.INYIGISHO ZAHABWAGA ABAKADA (Cadres) BABA ABASIVILE N’ABAKADA BABASIRIKARE

1. Umusogongero wa philosophy ( Introduction to philosophy)

2.Umusogongero wa Politike ( introduction to politics)

3. Inkomoko y’isi ni ibiyigize 2/12. 4. Umuntu n’umutimanama we (conscious and consciousness )

5. Idea and matter ( idealism and Materialism )

6. Idealism and Materialism mu buzima bwa buri munsi.
Sep 2, 2022 13 tweets 2 min read
1/13.INZIRA YO KWIBOHORA

Inzira yo kwibohora igira phases na steps nyinshi inyuramo, inzira u Rwanda rwanyuzemo irimo phase nyinshi

Phase1:Gukasanya ibitekerezo

-Gukora umurongo wa politike uzagenderwaho
-Kubaka inzego zizakorerwamo mobilization no kwitegura kubohora igihugu 2/13.Phase 2:Gukuraho igitugu

-Intambara yo gukuraho igitugu
-Intambara ya politike na diplomacy
-Intambara yo guhagarika Genocide
Jul 24, 2022 18 tweets 2 min read
1/19. KUKI KAGAME ATORWA NA 99% ABANYABURAYI N’ABANYAMERIKA BAKABIBONAMO IKIBAZO ?

A) IMPAMVU ABANYARWANDA BAKUNDA KAGAME

Kagame yabohoye iki gihugu agiha umutekano, agiha ubumwe, agiha iterambere yahaye Abanyarwanda agaciro, 2/19. Abanyarwanda bose n’Abanyafurika babona ko akiganisha heza,bakimukeneye.

B) KUKI KAGAME ATORWA N’ABATURAGE BENSHI BARENZE 90% ?

Impamvu ni 2,

I) abanyarwanda baba mu mashyaka bashaka guhiganywa na Kagame abenshi baba bataragira imihigo ingana ni iye.
Jul 19, 2022 11 tweets 2 min read
1/11. IKIBAZO CY’IKOTE RYA TWAGIRAMUNGU

a) UKO INKOTANYI ZAROKOYE TWAGIRAMUNGU

Turi muri CND, Roméo Dallaire yaje kutubwira ko umuryango wa Alexis Kanyarengwe bawugejeje ahari umutekano. 2/11. Patrick MAZIMPAKA,Seth Sendashonga nanjye dusaba Roméo Dallaire ngo akize n’abandi Banyepolitike bataricwa(kuko Jye najyaga mbimusaba kenshi akabyanga) ; ati ni bande ? Tuti hari nka Twagiramungu.
Jan 9, 2022 21 tweets 3 min read
1/21. AMASERANO Y’ARUSHA

Mu 1992 abahagarariye Government y’u Rwanda na RPF bahuriye ARUSHA habaho kuvugurura amasezerano ya Nsele (cease fire) barongera barayasinya, iba protocol ya mbere y’amasezerano ya ARUSHA . 2/21.Ibi biganiro byari biyobowe na Minister wa Tanzania nuhagariye SG Wa OUA

Protocol ya kabiri yabaye kuganira kuri leta igendera ku mategeko (êtat de droit ,rule of law )harimo kuganira ku mahame ya democracy,..
Oct 23, 2021 25 tweets 3 min read
1/25. UBUTABERA -GACACA

📌Aho igitekerezo cyaturutse

📌RPF Human Right-Commission

Muri Jenocide hagati umugaba w’ingabo nkuko asanzwe areba kure yasabye ko iyi komisiyo ijyaho ayiha inshingano. 2/25. Iyambere kwari ukumva neza iyo Jenocide uko yateguwe, nuko yashyizwe mu bikorwa .

Inshingano ya kabiri ni impact yayo kuri society y’abanyarwanda
Oct 13, 2021 13 tweets 2 min read
1/13. Iyi Genocide yakorewe abatutsi yishe abantu benshi cyane kandi mu gihe gito.

Nubwo Genocide zose ari mbi ariko iyakorewe abatutsi yakoranywe ubugome bw’indengakamere. Yageze muri buri rugo rw’umututsi yakozwe cyane cyane n’abaturanyi 2/13. Nubwo Genocide zose ari amahano kwica uwo musangiye igihugu n’ubumuntu,ariko iyi Genocide yakorewe abatutsi yo yagiye yikora mu nda, kwica umugore wawe cyangwa umugabo wawe, kwica umwana wawe kuko asa na se cyangwa nyina w’umututsi,…
Oct 7, 2021 17 tweets 2 min read
1/17 Amateka: Byagenze bite ngo Abahutu bagere ku rwego rwo kwica abatutsi barenga Miriyoni mu 1994 ?

Mu 1965 nibwo ishyaka rya PARMEHUTU ryashyizeho methodologie ya mobilizations yo kwigisha urubyiruko uhereye ku ishyiga kwanga no kubereka ko abatutsi ari Abagome 2/17 Uburyo bwakoreshejwe : Habayeho kwigisha mu magambo na Pratique hibandwa cyane ku rubyiruko . mu rubyiruko abana ku ishyiga bakorerwaga ibintu bibi bakabwirwa ko ari abatutsi babikoze , reka dutange ingero 2
Sep 24, 2021 14 tweets 2 min read
1/14
Generation z’u Rwanda guhera mu gihe cy’ubukoroni

Buri generation yose igira mission, Ariko hari Ubwo generation itamenya mission yayo kubera kubura abayobozi bashobora gutekereza ngo babahe mission nziza Cyangwa nabo bakiburamo ubuyobozi 2/14
Guhera mu bukoroni kuva 1930-1950 generation zabo zibanze mu kugerageza kugira ubumenyi bw’abakoroni no kubigana (mu kuvuga, umuco, idini ,etc) habonekamo kutiyizera ( inferiority complex ku bazungu babakoroni na superiority complex ku baturage