Gutembera u Rwanda ukora siporo ntako bisa! Ku wa 6 nazamutse umusozi wa Fumbwe [aho Abanyoro barwaniye n'Abanyarwanda ku ngoma ya Kigeli Mukobanya -hagakomoka ya nsigamugani "Utazi akaraye i Fumbwe araza ifu"]
Ngwino ngutembereze WIREBERE.
THREAD:
#TemberaURwanda #ZamukaURwanda ImageImageImageImage
Urugendo rwawe uruhera i Nyagasambu [hamwe baririmbye ngo n'i Nyagasambu rirarema - kandi ryari ryanaremye kuko hari ku wa 6], iyo uhavuye rero ukomereza mu Kibaza, hanyuma ugaterera Umusozi wa Fumbwe. #TemberaURwanda #ZamukaURwanda #VisitRwanda #HikingExperience
Kuzamuka uyu musozi uri ku butumuruke bwa 1825m bisaba imbaraga z'ubwenge, umutima n'umubiri [KWIYEMEZA] kuko wo ubwawo ni 2.9km kandi zishinze. Hari aho nageze ndeba ibuye, ndeba igiti mbura icyo mbwira nti WANDAMIYE!
#TemberaURwanda #ZamukaURwanda #VisitRwanda #HikingExperience Image
Uyu musozi iyo uwugeze ku gasongero ufata akaruhuko gato. Uruhukira kuri uyu munara ufasha abantu mu itumanaho. [Ubwo twari tuhageze umwe mubo twari kumwe yanyujijemo areba Canal Plus - connection iba inyaruka pe.] #TemberaURwanda #ZamukaURwanda #VisitRwanda #HikingExperience ImageImageImageImage
Nyuma y'akaruhuko rero, ahasigaye haba ari ugutambika no kumanuka werekeza ku Kiyaga cya Muhazi.
➡️ Umanuka Nyamirama
↘️ Agatambika Bigarama
↪️ Ugacuncumuka Ntungamo
↪️ No kuri Muhazi ngo ba!!
#TemberaURwanda #ZamukaURwanda #VisitRwanda #HikingExperience ImageImageImage
Aha kuri Muhazi iyo uhageze uba witegeye udusozi twiza twa Kibara na Gasagara two mu Murenge wa Gikomero n'udusozi twa Kayanga na Rutunga byo mu Murenge wa Rutunga muri Gasabo. [Utwo turi inyuma yanjye mu ifoto] #TemberaURwanda #ZamukaURwanda #VisitRwanda #HikingExperience ImageImage
Iyo uri aha kuri Muhazi uba unareba i Bukure n'i Tanda na Ruzizi muri Gicumbi. [Aha i Tanda na Ruzizi, Umwami Ruganzu I Bwimba yari ahafite urugo. Ni naho hakomoka Gatera wavuyeho insigamigani: "Yaje nk'iya Gatera"] #MenyaAmateka #TemberaURwanda #ZamukaURwanda #HikingExperience ImageImageImage
Uretse gusekerwa n'utwo dusozi twiza dukikije Muhazi, usangamirwa n'akayaga n'amahumbezi y'iki Kiyaga
gikora ku Ntara ebyiri n’Umujyi wa Kigali [Rwamagana, Gatsibo, Kayonza tw'Iburasirazuba, Gicumbi yo mu Majyaruguru na Gasabo yo muri Kigali. #TemberaURwanda #ZamukaURwanda ImageImageImage
Utarebye neza, ubwiza bwaho bwatuma uharara, ariko nk'uko mubizi umwana uzi ubwenge yikura mu kicaro. Nafashe rero inzira insusubiza i Nyagasambu ariko noneho nkikikira umusozi wa Shenga, nzamuka Sasabirago.
#TemberaURwanda #ZamukaURwanda #VisitRwanda #HikingExperience
Aha i Sasabirago hafite amateka akomeye -Ubwo Ruganzu I Bwimba yari agiye gutabarira u Rwanda yabwiye inkuru nziza ko umugore we yibarutse umuhungu ni uko bahasasa ibirago yita umwana we Rugwe waje guhabwa izina ry’Ubwami rya Cyilima #MenyaAmateka
#TemberaURwanda #ZamukaURwanda
Aho byabereye hitwaga Tabirago, ariko kuva ubwo kugeza ubu hitwa Sasabirago. Nkwibutse ko Ruganzu I Bwimba yimye kuva mu 1312-1345. Yari atuye i Gasabo hafi ya Muhazi ariko akagira n’urundi rugo i Tanda na Ruzizi. [Hamwe nababwiye]. #MenyaAmateka
#TemberaURwanda #ZamukaURwanda
Dukomeze amateka cg DUTEMBERE?
Reka dutembere ariko nkubwire ko iyo uri aha i Shenga na Sasabirago wubura amaso ukareba imisozi myiza y'i Gasange, i Muhura na Kiramuruzi yo muri Gatsibo. Amaso yawe aranyurwa pe! #TemberaURwanda #ZamukaURwanda #VisitRwanda #HikingExperience ImageImage
Iyo uvuye aha i Sasabirago uzamuka agasozi ka Janjagiro, agatambika umurambi waho mwiza, akamanuka ahitwa mu Mataba, ubundi akaba ugeze i Nyagasambu aho watangiriye. #TemberaURwanda #ZamukaURwanda #VisitRwanda #HikingExperience
Ni urugendo rwa 19KM rutavunanye, hari aho ugera ukananirwa ariko wareba ibyiza bitatse u Rwanda ukongera imbaraga. Gusa ni byiza ko wibuka na wa murongo wo mu Bacamanza: 6:14 ugira ati: “Genda uko izo mbaraga zawe zingana." Pasika Nziza rero!
#TemberaURwanda #HikingExperience ImageImageImageImage
Umubyeyi @Nkurangalphonse yarahabaye cyane.
👌 Yari ahari atuyobora inzira yose.
👌 Yari ahari atuzamura imisozi, adutambagira amataba!
👌 Yari ahari atubwira amateka yose y'aha hantu.
🙏🙏 Mwarakoze cyane Mubyeyi Nkuranga! ImageImageImage

• • •

Missing some Tweet in this thread? You can try to force a refresh
 

Keep Current with Ruzindana Rugasaguhunga

Ruzindana Rugasaguhunga Profile picture

Stay in touch and get notified when new unrolls are available from this author!

Read all threads

This Thread may be Removed Anytime!

PDF

Twitter may remove this content at anytime! Save it as PDF for later use!

Try unrolling a thread yourself!

how to unroll video
  1. Follow @ThreadReaderApp to mention us!

  2. From a Twitter thread mention us with a keyword "unroll"
@threadreaderapp unroll

Practice here first or read more on our help page!

More from @RuzindanaRUGASA

3 May 19
Genocide Survivor Albert Nsengimana was only 7 years old when he witnessed his eight brothers slaughtered before his eyes on the orders of his mother, also suffering similar unimaginable torture when his mother took him to be killed, but miraculously managed to escape. #Kwibuka25
Twenty-five years living with this indescribable wound Nsengimana writes a book called “Ma mere m’a tué” or “my mother killed me”. Released on Thursday 4th April 2019, the book tells his story of survival and forgiveness. #Kwibuka25
In this book “Ma mere m’a tué”, the seventh child in the family of nine boys, born to a Tutsi father and a Hutu mother, says that during the 1994 Genocide Against the Tutsi, he knew nothing about ethnicity. #Kwibuka25
Read 31 tweets

Did Thread Reader help you today?

Support us! We are indie developers!


This site is made by just two indie developers on a laptop doing marketing, support and development! Read more about the story.

Become a Premium Member ($3/month or $30/year) and get exclusive features!

Become Premium

Too expensive? Make a small donation by buying us coffee ($5) or help with server cost ($10)

Donate via Paypal Become our Patreon

Thank you for your support!

Follow Us on Twitter!

:(