1/13. Iyi Genocide yakorewe abatutsi yishe abantu benshi cyane kandi mu gihe gito.

Nubwo Genocide zose ari mbi ariko iyakorewe abatutsi yakoranywe ubugome bw’indengakamere. Yageze muri buri rugo rw’umututsi yakozwe cyane cyane n’abaturanyi
2/13. Nubwo Genocide zose ari amahano kwica uwo musangiye igihugu n’ubumuntu,ariko iyi Genocide yakorewe abatutsi yo yagiye yikora mu nda, kwica umugore wawe cyangwa umugabo wawe, kwica umwana wawe kuko asa na se cyangwa nyina w’umututsi,…
3/13. …kwica abana ba mukuru wawe cyangwa murumuna wawe kuko bavuka ku mututisikazi, kwica abana ba mushiki wawe kuko bavuka ku mututsi, kwica aho washyingiye cyangwa aho washyingiwe ,ukica ba nyokobukwe, ba sobukwe,…
4/13. …,baramu na baramukazi n’abandi . Muzi ko amasano y’abanyarwanda ari menshi kandi avangavanze
(ibi tuzabigarukaho mu buryo burambuye mu biganiro bizakurikira)
5/13. Abagomba kwicwa muri iyi Genocide ni bande ?

Abatutsi bose ndetse n’abari bakiri mu nda ya banyina .

Abanyepolitike bo mu mapariti ya opposition, PSD, PL , PDC, UDPR , MDR - abatari muri power (amajyojyi)
6/13. Abahutu n’abatwa bazima batashakaga kwijandika mu bwicanyi ndetse babirwanyije
7/13. Abicaga muri Genocide ni bande ?

Abari imbere: yari MRND(D) n’interahamwe zayo, CDR n’impuzamugambi zayo, MDR Power n’inkuba zayo, PL power n’urubyiruko rwayo n’utundi du pariti twa power
8/13. Aba kabiri bishe ni abantu bose bari barinjiwemo n’ingebitekerezo ya genocide barayigize Iyabo

Aba gatatu bishe ni bamwe mu bantu bari barinjiwe n’ibitekerezo byuko kwica umututsi ntacyo bitwaye ndetse nta nkurikizi banga ga kwiteranya n’abayoboye ubwicanyi
9/13 Aba kane ni abishe kuko bashakaga imitungo bakarimbura umuryango wose ngo hatazagira uwukurukirana

Aba gatanu harimo abasirikare n’abapolisi n’abandi bakoraga mu nzego z’umutekano
10/13. Aba gatandatu ni abumvaga badashaka kwica ariko bakajya kwica abatutsi batinya kwitwa ibyitso bakagirirwa nabi n’abicanyi ,gusa muri abo harimo abasigaga bahishe abatutsi iwabo,…
11/13. harimo bake b’intwari bemeye kuguma ku izima ntibica , bamwe muri aba baricwa , ariko hari abarokotse nibo barinzi b’igihango
12/13. Uburyo bwakoreshwejwe mu gutegura kwica abatutsi bwashyizwe mu bikorwa mu gihugu hose ni ikimetso simusiga ko hakoreshejwe imbaraga za leta kandi yari yarabiteguye mu buryo bwa gihanga ( Uburyo buri scientific)
13/13. Mu kiganiro gitaha tuzavuga kuri ubu buryo bwa gihanga (scientific) bwakoreshejwe mu kugera ku mugambi wo kwica benshi kandi nabi mu gihe gito .

END

• • •

Missing some Tweet in this thread? You can try to force a refresh
 

Keep Current with Tito Rutaremara

Tito Rutaremara Profile picture

Stay in touch and get notified when new unrolls are available from this author!

Read all threads

This Thread may be Removed Anytime!

PDF

Twitter may remove this content at anytime! Save it as PDF for later use!

Try unrolling a thread yourself!

how to unroll video
  1. Follow @ThreadReaderApp to mention us!

  2. From a Twitter thread mention us with a keyword "unroll"
@threadreaderapp unroll

Practice here first or read more on our help page!

More from @titorutaremara4

24 Sep
1/14
Generation z’u Rwanda guhera mu gihe cy’ubukoroni

Buri generation yose igira mission, Ariko hari Ubwo generation itamenya mission yayo kubera kubura abayobozi bashobora gutekereza ngo babahe mission nziza Cyangwa nabo bakiburamo ubuyobozi
2/14
Guhera mu bukoroni kuva 1930-1950 generation zabo zibanze mu kugerageza kugira ubumenyi bw’abakoroni no kubigana (mu kuvuga, umuco, idini ,etc) habonekamo kutiyizera ( inferiority complex ku bazungu babakoroni na superiority complex ku baturage
3/14. Kuva kuri generation yo 1950-1960 ahandi muri Africa bari bafite mission yo kwipakurura abazungu. Mu Rwanda siko byagenze, UNAR yarifite Icyo gitekerezo yakuweho rigukubita , isenyuka igitangira .
Read 14 tweets

Did Thread Reader help you today?

Support us! We are indie developers!


This site is made by just two indie developers on a laptop doing marketing, support and development! Read more about the story.

Become a Premium Member ($3/month or $30/year) and get exclusive features!

Become Premium

Too expensive? Make a small donation by buying us coffee ($5) or help with server cost ($10)

Donate via Paypal Become our Patreon

Thank you for your support!

Follow Us on Twitter!

:(