Abashakashatsi (Celis & Thérèse 1971, Anquetil 1980; Maes-Greerinckx & Van Pee 2004) bemeza ko imitako y’imigongo yatangiriye mu Gisaka ahayinga ikinyejana cya 18. #Imigongo#TumenyeAmateka
Igitekerezo cyogeye mu Rwanda kivuga ko imigongo yadukanywe na Kakira ka Kimenyi Getura Umwami w’i Gisaka (1710-1805), wari igikomangoma cyo mu Migongo atuye ku musozi wa Nyarutunga [ubu ni muri @KireheDistrict] (Maes-Greerinckx & Van Pee 2004:32). #Imigongo#TumenyeAmateka
Kakira uwo yagira isuku cyane ndetse yamamaye mu Rwanda hose kugeza aho yabaye insigamugani, igira iti “Isuku ni iya Kakira” bashaka kuvuga ko kanaka akeye nka Kakira (Maes-Greerinckx & Van Pee 2004:32). #Imigongo#TumenyeAmateka
Nk’umuntu wakundaga guhanga udushya, Kakira yadukanye imigongo ashaka kwishimisha no kubera gukunda isuku. Ayitakisha bwa mbere yahereye ku nzu ya se, Kimenyi Getura akurikizaho iye bwite. #Imigongo#TumenyeAmateka
Nyuma yaho abakobwa bo mu miryango ikize batangiye kujya bataka amazu y’iwabo nabo bigana Kakira, gutakisha imigongo byamamara mu Rwanda bityo (Anquetil 1980:49-50). #Imigongo#TumenyeAmateka
Uretse iyi nkuru y’imigongo igaragaza ko imitako gakondo yakoreshwaga mu kinyajana cya 18, ubushakashatsi bw’amateka ashingiye ku bisigaratongo nabwo bugaragaza ko mu kinyagihumbi cya mbere nyuma y’ivuka rya Yezu imitako gakondo yakoreshwaga mu Rwanda. #Imigongo#TumenyeAmateka
Urugero ni nk’utwabya tubiri twacukuwe mu gice cy’Amajyepfo y’u Rwanda bigaragara ko twakoreshejwe mu binyejana bya mbere nyuma y’ivuka rya Yezu. Utu twabya tumuritse mu Ngoro y’Umurage iri i Huye, duharazeho imitako gakondo itandukanye. #Imigongo#TumenyeAmateka
Ngayo ng'uko!
Ubwo nasomaga inyandiko y'abashakashatsi Georges & Thérèse Celis bise "Les peintures murales intérieures des habitations du Migongo (Rwanda)" nasanze harimo amazina agera kuri 18 y'imigongo. Abo banditsi barenga aho bagashyiramo n'imibare [bisome hepfo] #Imigongo#TumenyeAmateka
Mu nyandiko yabo Georges & Thérèse Celis basoza bagira bati: "Nous avons été étonnés de constater combien rares sont les personnes ayant entendu parler des peintures du Migongo. Le restant du Rwanda semble ignorer totalement l'existence de [...] #Imigongo#TumenyeAmateka
• • •
Missing some Tweet in this thread? You can try to
force a refresh
Gutembera u Rwanda ukora siporo ntako bisa! Ku wa 6 nazamutse umusozi wa Fumbwe [aho Abanyoro barwaniye n'Abanyarwanda ku ngoma ya Kigeli Mukobanya -hagakomoka ya nsigamugani "Utazi akaraye i Fumbwe araza ifu"]
Ngwino ngutembereze WIREBERE.
THREAD: #TemberaURwanda#ZamukaURwanda
Urugendo rwawe uruhera i Nyagasambu [hamwe baririmbye ngo n'i Nyagasambu rirarema - kandi ryari ryanaremye kuko hari ku wa 6], iyo uhavuye rero ukomereza mu Kibaza, hanyuma ugaterera Umusozi wa Fumbwe. #TemberaURwanda#ZamukaURwanda#VisitRwanda#HikingExperience
Kuzamuka uyu musozi uri ku butumuruke bwa 1825m bisaba imbaraga z'ubwenge, umutima n'umubiri [KWIYEMEZA] kuko wo ubwawo ni 2.9km kandi zishinze. Hari aho nageze ndeba ibuye, ndeba igiti mbura icyo mbwira nti WANDAMIYE! #TemberaURwanda#ZamukaURwanda#VisitRwanda#HikingExperience
Genocide Survivor Albert Nsengimana was only 7 years old when he witnessed his eight brothers slaughtered before his eyes on the orders of his mother, also suffering similar unimaginable torture when his mother took him to be killed, but miraculously managed to escape. #Kwibuka25
Twenty-five years living with this indescribable wound Nsengimana writes a book called “Ma mere m’a tué” or “my mother killed me”. Released on Thursday 4th April 2019, the book tells his story of survival and forgiveness. #Kwibuka25
In this book “Ma mere m’a tué”, the seventh child in the family of nine boys, born to a Tutsi father and a Hutu mother, says that during the 1994 Genocide Against the Tutsi, he knew nothing about ethnicity. #Kwibuka25