My Authors
Read all threads
Madamu Jeannette Kagame: Mu gukomeza gutekereza no gushakisha bimwe nabasangiza nanjye naje kumenya ko habaho n’umunsi mukuru w’abashakanye (the World Marriage Day), uba tariki ya 9 Gashyantare!
Ubwo muzawibuke mwese.
Madamu Jeannette Kagame: Bimwe mu byo nasomye nagira ngo mbasangize uyu munsi birimo inyandiko yanditswe na @MichelleObama yise 'Hardcore Truth about Marriage', ugenekereje mu Kinyarwanda twavuga ko ari nk' Ukuri kw'ingenzi ukwiye kumenya ku mubano w'abashakanye'.
1/ Nta gihangayikisha umugore nko kumenya ko hari undi mugore wagerageza kumuhiga mu gushaka igikundiro no gutoneshwa ku mugabo we. Bishengura umutima. Birenze gutukwa. Bitesha agaciro ndetse ubigirirwa yumva asuzuguwe. – Murinde abagore banyu guhangayika.
2/ Umubano w’abashakanye ugirwa mwiza nuko abashakanye bashyize hamwe ndetse biyemeje ko kugera ku ntsinzi bashyize hamwe ari byo bifite agaciro kurusha ko umwe atsinda wenyine. Umubano mwiza w’abashakanye ntabwo upfa kubaho gusa ahubwo bisaba kubiharanira.
3/ Zirikana ko abana bawe bakureba,bakwigiraho&bagufatiraho urugero kuri byinshi birimo imibanire n’uwo mwashakanye,urukundo,uko ubasha kwiha intego,ubudahemuka ndetse n’ibijyanye n’urugo muri rusange. Bereke ibyiza,ubatere inyota yo kuzubaka nabo ingo zabo.
4/ a. Ku bagabo bashatse: Impamvu abandi bagore basa neza/bizihiwe nuko hari umuntu ubakunda kandi akabitaho. Ubusitani butoshye ni ubwuhirwa. Aho guhora urangariye inyuma y’uruzitiro aho ubusitani butoshye.
4/ b. Madamu Jeannette Kagame: Ku bagabo bashatse: Utangire wuhirire ubusitani bwo mu rugo rwawe kandi ubikore kenshi. Nta mugabo utamenya gushima no gukunda umugore mwiza ariko bisaba umugabo nyakuri kugira ngo ahindure umugore we uw’igikundiro kandi ushimwa na bose.
5/ Iyo umugabo ashyira umugore we imbere ya byose uretse Imana Rurema, byubaka icyizere n’umutekano mu mugore – ari nacyo buri mugore yifuza.
6/ Umubano mwiza w’abashakanye ntuhera ku kuba abantu bafite inzu nini cyane, amafaranga, imodoka cyangwa n’ubundi butunzi bwinshi.Bisaba kubwizanya ukuri, ubudahemuka, kwikunda no gukunda mugenzi wawe,byose bigaherekezwa no gushyira Imana muri byose mukora.
7/ Ujye usengera uwo mwashakanye iteka, mu gitondo, ku manywa ndetse no ku mugoroba. Ntugategereze kumusengera ari uko yashutswe cyangwa ari uko yagize ibyago. Shyigikira uwo mwashakanye kandi urinde urugo rwawe ukoreshe uruzitiro rw’amasengesho.
8/ Uzirikane ko abantu wiyegereza/ b’inshuti zawe za hafi bagira uruhare rukomeye mu kuyobora uko umubano wawe n’uwo mwashakanye ugenda. Inshuti zishobora kukubakira ariko zishobora no kugusenyera. Ujye uhitamo inshuti ubanje gushishoza.
9/ Urugo ntirushobora kubakwa n’umuntu umwe, mu gihe mugenzi we ahugijwe no gusenya umubano wabo. Urugo ruba rwiza ari uko umugabo n’umugore bakora byose bashyize hamwe, kandi bafite intego imwe yo kugira umuryango mwiza.
10/ Ibyiza by’uwo mwashakanye ntukajye na rimwe ubifata nk’ibyoroshye cyangwa ibisanzwe. Ubudahemuka bwe ntukabufate nko kwiheba ngo utekereze ko ari byo bituma akubera mwiza. Uramutse ari uko ubigenje igihe cyazagera ukicuza kuba waratakaje umuntu w’ingenzi.
11/ a. Ujye witondera inama ugirwa n’inshuti zawe zitarubaka ingo. Nubwo inama bakugira ari nziza & bakubwiza ukuri, akenshi bakubwira ibyo batekereza nk’inama zagufasha ariko kuko bataraba mu buzima nk’ubwo ubayemo hari byinshi baba badasobanukiwe.
11/ b. Niba koko ukeneye inama zizagufasha kubaka, ujye wegera indi miryango y’abashakanye, bakuze ndetse basenga. Abo nabo baba barahuye na byinshi byabagoye, bakigishwa n’iminsi ndetse bagakomezwa no kunesha/gutsinda ibyabagerageje.
12/ a. Mugore, ntugasuzugure imbaraga z’ururimi n’amagambo watura ku rugo rwawe. Ururimi rufite ububasha bwo kukubakira cyangwa kugusenyera.
12/ b. Ntukiyemerere gukoresha ururimi rwawe uvuga nabi umugabo wawe,haba uko agaragara,icyubahiro cye ndetse n’imiromo akora&yifuza gukora.Wemerere Imana ikoreshe ururimi rwawe mu kubaka umuryango wawe,guhimbaza ibyiza by’uwo mwashakanye no kumusabira umugisha.
Missing some Tweet in this thread? You can try to force a refresh.

Enjoying this thread?

Keep Current with First Lady of Rwanda

Profile picture

Stay in touch and get notified when new unrolls are available from this author!

Read all threads

This Thread may be Removed Anytime!

Twitter may remove this content at anytime, convert it as a PDF, save and print for later use!

Try unrolling a thread yourself!

how to unroll video

1) Follow Thread Reader App on Twitter so you can easily mention us!

2) Go to a Twitter thread (series of Tweets by the same owner) and mention us with a keyword "unroll" @threadreaderapp unroll

You can practice here first or read more on our help page!

Follow Us on Twitter!

Did Thread Reader help you today?

Support us! We are indie developers!


This site is made by just three indie developers on a laptop doing marketing, support and development! Read more about the story.

Become a Premium Member ($3.00/month or $30.00/year) and get exclusive features!

Become Premium

Too expensive? Make a small donation by buying us coffee ($5) or help with server cost ($10)

Donate via Paypal Become our Patreon

Thank you for your support!