Madamu Jeannette Kagame abwira urubyiruko: Uko mubwira #Ubunyarwanda abana babakomokaho cyangwa abo muzabyara, nibyo bizatuma babasha gukomeza iyi sano- muzi ikarinda u Rwanda.
#Kwibuka27 #IgihangocyUrungano
Madamu Jeannette Kagame: Iyo urebye igihe Abakoroni bazaga mu Rwanda, ari nacyo gihe twatangiriye kubura Ubunyarwanda, usanga abari abana icyo gihe, bamwe baragize uruhare mu bwicanyi bwo mu 1959, 60, 61, 62 na 63.
#IgihangocyUrungano
#Kwibuka27
#ThePromiseofaGeneration
Madamu Jeannette Kagame: Abari abana muri za 60, bamwe bagize uruhare rukomeye mu itotezwa n’iyirukanwa ry’Abatutsi mu 1973.
Ukomeje kubitekerezaho, usanga abari bakiri bato muri 73,nibo muri 90-94 bari bamaze kuba bakuru, bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Madamu Jeannette Kagame abwira urubyiruko: Uyu munsi, mufite ingero z’abakiri bato bapfobya, bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi batarayikoze, bataranayibonye.
Nka ‘Génération’ ya nyuma ya Jenoside rero, muvanamo irihe somo?
#IgihangocyUrungano
#Kwibuka27
Madamu Jeannette Kagame abwira urubyiruko: Mufite umukoro wo kwandika amateka mashya! Maze urwo ruhererekane rw’abasenya, rusimburwe namwe mwubaka, mushyize imbere ubunyarwanda, iterambere no guharanira agaciro kacu. #IgihangocyUrungano
Madame Jeannette Kagame: Iyo usesenguye usanga tugenda duhura n’ibibazo bitandukanye, bikadutwara umwanya tubishakira umuti, nyamara bisa nk’ibidakomeye.
#IgihangocyUrungano
#Kwibuka27
Madame Jeannette Kagame: Impamvu y’ibyo ni cyo twakwita ‘the invisible hand’ ,cyangwa se imbaraga zububa, za zindi zigamije zananiwe kutwica ,zikaba zisigaranye umwanya wo kuducyerereza.
#IgihangocyUrungano
#Kwibuka27
Madamu Jeannette Kagame: Muri iki gihe tugezemo, twifashisha ikoranabuhanga muri byinshi. Ariko, hari aho bikoreshwa nk’urubuga runyuzwamo ibitekerezo by’ushaka gusenya. Si mu Rwanda gusa rero no mu bindi bihugu, imbuga nkoranyambaga n’ikoranabuhanga bidufasha gutera imbere.
Madamu Jeannette Kagame: Ariko amategeko n’amabwiriza agenga izi mbuga agenda azamo imbogamizi rimwe na rimwe zitirirwa uburenganzira bwa muntu, ubwisanzure na demokarasi. Hakubura n'amategeko ayangenga kubera ko adafatwa nkitangaza amakuru.
Madamu Jeannette Kagame: Mu gihugu cyiyubaka, cyabayemo Jenoside ifite umwihariko nk’uwacu, gutsinda uru rugamba bisaba urubyiruko rwinshi nkamwe, rufite imyumvire isobanutse kandi yagutse. (critical mass & critical thinking) tugaharanira ikiduhuza kuruta ikidutandukanya.
Madamu Jeannette Kagame abwira urubyiruko abwira abitabiriye ihuriro #IgihangocyUrungano: Ubunyarwanda, bwadufashije kubakira hamwe. Abantu bemera kugendana ibikomere kugira ngo tugere k’u Rwanda twifuza.
#Kwibuka27

• • •

Missing some Tweet in this thread? You can try to force a refresh
 

Keep Current with First Lady of Rwanda

First Lady of Rwanda Profile picture

Stay in touch and get notified when new unrolls are available from this author!

Read all threads

This Thread may be Removed Anytime!

PDF

Twitter may remove this content at anytime! Save it as PDF for later use!

Try unrolling a thread yourself!

how to unroll video
  1. Follow @ThreadReaderApp to mention us!

  2. From a Twitter thread mention us with a keyword "unroll"
@threadreaderapp unroll

Practice here first or read more on our help page!

More from @FirstLadyRwanda

14 May
Madamu Jeannette Kagame: Ndifuza kubasangiza igitekerezo kivuga ku bwenge/ubushishozi bw’inyoni yitwa colibri–iyi nyoni yenda gusa n’iyo twita umununi mu Kinyarwanda. Igihe kimwe ishyamba ryarahiye, umununi wari kumwe n’izindi nyoni n’inyamaswa bigira ubwoba.
#IgihangocyUrungano
Madamu Jeannette Kagame: Umununi ntiwaheranywe n’ubwoba ahubwo watangiye kujya gushaka aho wakura amazi, uko ugiye ukagarukana igitonyanga kimwe, ugasuka kuri wa muriro, ukongera ugasubirayo, bikomeza bityo.
#IgihangocyUrungano
#Kwibuka27
Madamu Jeannette Kagame: Imwe mu nyoni zari aho, iza kurakazwa n’uko uwo mununi utaguma hamwe, ni uko yifatanya n’izindi nyamaswa bitangira guseka wa mununi ziti: “Urabona ako gatonyanga kamwe uzana kazimya uyu muriro?”
#IgihangocyUrungano
#Kwibuka27
Read 11 tweets
14 May
Madamu Jeannette Kagame: Ni ubwo tuzi byinshi byiza gahunda ya Ndi Umunyarwanda imaze kutugezaho, ni byiza ko twikebuka ngo twongere turebe ahagikeneye gushyirwa imbaraga, kugira ngo Ndi Umunyarwanda ibe uburyo bw’imibereho (life style) nk’uko tubyifuza.
#Kwibuka27
Madamu Jeannette Kagame: Gahunda ya Ndi Umunyarwanda:
❖ Idufasha kunga ubumwe bwacu no guhuza Abanyarwanda.
❖ Ishimangira umuco w’ubufatanye mu Banyarwanda.
❖ Ifasha buri wese kutireba no kurebera abandi mu ndorerwamo z’amoko.
❖ Ikadufasha kwimakaza indangagaciro zacu.
Madamu Jeannette Kagame: N’ubwo iyi gahunda idufasha, turacyafite imbogamizi, nk’urubyiruko mukwiye gukomeza gushakira umuti. Komisiyo yo kurwanya Jenoside,igaragaza ko kuyihakana byiyongera mu bakiri bato, (abari bafite imyaka 10-19 mu 1994 ndetse n’abavutse nyuma ya Jenoside).
Read 5 tweets
14 May
Madamu Jeannette Kagame: Nka ‘Génération’ nakwita iya kabiri mu mateka ya Jenoside, nagira ngo dufatanye gutekereza ku Bunyarwanda.
Abadusenyeye Ubunyarwanda badukuye kuri kirazira zacu, haba ku muntu ku giti cye, umuryango, imyemerere, imibereho n’imiyoborere yacu.
Madamu Jeannette Kagame: Bafashe rubanda bugwate, ndetse kugira ngo banatinyure abantu, bejeje icyaha cyo kwica. Bahisemo kandi kubihuza n’iminsi ihurirana n’ukwemera gikristu.
#IgihangoCYUrungano
#Kwibuka27
Madamu Jeannette Kagame: Mujya mwumva bavuga Noheli y’Amaraso, Ubwicanyi k’umunsi w’Abatagatifu bose na Pasika ya 94, Mata ihinduka ukwezi kw’amaraso.
#IgihangocyUrungano
#Kwibuka27
Read 7 tweets
14 May
Madamu Jeannette Kagame: Iri huriro, #IgihangocyUrungano” ryateguwe mu gihe twibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko ku munsi w’ejo, tukaba tuzibuka imiryango yazimye nka kimwe mu bigaragaza umugambi wo kurimbura abantu.
#Kwibuka27
Madamu Jeannette Kagame: Kwibuka, ni inshingano yo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’uburenganzira bwacu. N’ubwo rimwe na rimwe habaho kuremererwa mu mutima, ibiganiro nk’ibi, bikomeza kudufasha kubaka umuntu udaheranwa.
#Kwibuka27
Madamu Jeannette Kagame: Uyu mwaka, @Imbuto irizihiza imyaka 20. Dutekereza ko tumaze kuba #ImbutoItoshye izadufasha guharanira #EjoHaganje, mu cyerekezo cy’u Rwanda kigeza mu bihumbi bibiri na mirongo itanu. (2050)!
#ImbutoTurns20
#IgihangocyUrungano
Read 4 tweets
14 May
Uyu munsi, Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ihuriro ry'urubyiruko #IgihangocyUrungano, ryateguwe na @YouthCultureRW, @Imbuto n'abandi bafatanyabikorwa, mu rwego rwo #Kwibuka27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gikorwa kibera kuri Intare Conference Arena.
Madamu Jeannette Kagame: Iri huriro, #IgihangocyUrungano” ryateguwe mu gihe twibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko ku munsi w’ejo, tukaba tuzibuka imiryango yazimye nka kimwe mu bigaragaza umugambi wo kurimbura abantu.
#Kwibuka27
Madamu Jeannette Kagame: Kwibuka, ni inshingano yo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’uburenganzira bwacu. N’ubwo rimwe na rimwe habaho kuremererwa mu mutima, ibiganiro nk’ibi, bikomeza kudufasha kubaka umuntu udaheranwa.
#Kwibuka27
Read 6 tweets
11 Jan 20
Madamu Jeannette Kagame: Mu gukomeza gutekereza no gushakisha bimwe nabasangiza nanjye naje kumenya ko habaho n’umunsi mukuru w’abashakanye (the World Marriage Day), uba tariki ya 9 Gashyantare!
Ubwo muzawibuke mwese.
Madamu Jeannette Kagame: Bimwe mu byo nasomye nagira ngo mbasangize uyu munsi birimo inyandiko yanditswe na @MichelleObama yise 'Hardcore Truth about Marriage', ugenekereje mu Kinyarwanda twavuga ko ari nk' Ukuri kw'ingenzi ukwiye kumenya ku mubano w'abashakanye'.
1/ Nta gihangayikisha umugore nko kumenya ko hari undi mugore wagerageza kumuhiga mu gushaka igikundiro no gutoneshwa ku mugabo we. Bishengura umutima. Birenze gutukwa. Bitesha agaciro ndetse ubigirirwa yumva asuzuguwe. – Murinde abagore banyu guhangayika.
Read 17 tweets

Did Thread Reader help you today?

Support us! We are indie developers!


This site is made by just two indie developers on a laptop doing marketing, support and development! Read more about the story.

Become a Premium Member ($3/month or $30/year) and get exclusive features!

Become Premium

Too expensive? Make a small donation by buying us coffee ($5) or help with server cost ($10)

Donate via Paypal Become our Patreon

Thank you for your support!

Follow Us on Twitter!

:(