Madamu Jeannette Kagame: Ni ubwo tuzi byinshi byiza gahunda ya Ndi Umunyarwanda imaze kutugezaho, ni byiza ko twikebuka ngo twongere turebe ahagikeneye gushyirwa imbaraga, kugira ngo Ndi Umunyarwanda ibe uburyo bw’imibereho (life style) nk’uko tubyifuza. #Kwibuka27
Madamu Jeannette Kagame: Gahunda ya Ndi Umunyarwanda:
❖ Idufasha kunga ubumwe bwacu no guhuza Abanyarwanda.
❖ Ishimangira umuco w’ubufatanye mu Banyarwanda.
❖ Ifasha buri wese kutireba no kurebera abandi mu ndorerwamo z’amoko.
❖ Ikadufasha kwimakaza indangagaciro zacu.
Madamu Jeannette Kagame: N’ubwo iyi gahunda idufasha, turacyafite imbogamizi, nk’urubyiruko mukwiye gukomeza gushakira umuti. Komisiyo yo kurwanya Jenoside,igaragaza ko kuyihakana byiyongera mu bakiri bato, (abari bafite imyaka 10-19 mu 1994 ndetse n’abavutse nyuma ya Jenoside).
Madamu Jeannette Kagame: Igipimo cy’Ubumwe n’ubwiyunge (2020), kigaragaza ko tugifite imbogamizi yo kuganira ku bikomere byatewe n’aya mateka mabi, no kwemera Jenoside yakorewe Abatutsi mu kuri kwayo.
Madamu Jeannette Kagame: Ibi kandi bigashimangirwa n’ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza ko ibikomere n’ibibazo by’ihungabana, bigenda byiyongera, by’umwihariko mu barokotse Jenoside. Hakaba kandi n’uruhererekane rw’iryo hungabana mu bana bavuka. #Kwibuka27
• • •
Missing some Tweet in this thread? You can try to
force a refresh
Madamu Jeannette Kagame: Iri huriro, #IgihangocyUrungano” ryateguwe mu gihe twibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko ku munsi w’ejo, tukaba tuzibuka imiryango yazimye nka kimwe mu bigaragaza umugambi wo kurimbura abantu. #Kwibuka27
Madamu Jeannette Kagame: Kwibuka, ni inshingano yo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’uburenganzira bwacu. N’ubwo rimwe na rimwe habaho kuremererwa mu mutima, ibiganiro nk’ibi, bikomeza kudufasha kubaka umuntu udaheranwa. #Kwibuka27
Uyu munsi, Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ihuriro ry'urubyiruko #IgihangocyUrungano, ryateguwe na @YouthCultureRW, @Imbuto n'abandi bafatanyabikorwa, mu rwego rwo #Kwibuka27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gikorwa kibera kuri Intare Conference Arena.
Madamu Jeannette Kagame: Iri huriro, #IgihangocyUrungano” ryateguwe mu gihe twibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko ku munsi w’ejo, tukaba tuzibuka imiryango yazimye nka kimwe mu bigaragaza umugambi wo kurimbura abantu. #Kwibuka27
Madamu Jeannette Kagame: Kwibuka, ni inshingano yo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’uburenganzira bwacu. N’ubwo rimwe na rimwe habaho kuremererwa mu mutima, ibiganiro nk’ibi, bikomeza kudufasha kubaka umuntu udaheranwa. #Kwibuka27
Madamu Jeannette Kagame: Mu gukomeza gutekereza no gushakisha bimwe nabasangiza nanjye naje kumenya ko habaho n’umunsi mukuru w’abashakanye (the World Marriage Day), uba tariki ya 9 Gashyantare!
Ubwo muzawibuke mwese.
Madamu Jeannette Kagame: Bimwe mu byo nasomye nagira ngo mbasangize uyu munsi birimo inyandiko yanditswe na @MichelleObama yise 'Hardcore Truth about Marriage', ugenekereje mu Kinyarwanda twavuga ko ari nk' Ukuri kw'ingenzi ukwiye kumenya ku mubano w'abashakanye'.
1/ Nta gihangayikisha umugore nko kumenya ko hari undi mugore wagerageza kumuhiga mu gushaka igikundiro no gutoneshwa ku mugabo we. Bishengura umutima. Birenze gutukwa. Bitesha agaciro ndetse ubigirirwa yumva asuzuguwe. – Murinde abagore banyu guhangayika.