Profile picture
, 19 tweets, 3 min read Read on Twitter
Abana bishe. Thread:
1/ Abana bishe, abana bakoze amarondo kuri bariyeri, bafite imihoro ibaruta, bafite imbunda zibasumba, umuntu ntiyabivuga mukagira ngo arabeshya?
2/ Reka mvuge ibyo nabonye. Génocide yakoze we abatutsi yabaye mfite imyaka 13. Mu kwiruka Tuva muri ETO, twahasize imyenda mike twari twashoboye guterura ababiligi bari baduhaye iminota 10 yo gufata utuntu duke mbere yuko batuvana imuhira.#kwibuka25
3/ Ibyabaye muri ETO murabizi, ubuzima bwakurikiyeho bwo kwihisha bwabayemo inzitane nyinshi. Kugeza aho fouilles za fin Avril zitumereye nabi, bari gukora nettoyage total ku Kicukiro, duhitamo gutatana.
4/ Abana babiri bari bari mu rugo bagenda ukwabo n’umutante n’abandi bana babiri bandi, kugira ngo batazatuzira.Nari muto nanjye bashaka ko njyana n’abana bato ariko ndanga.Musaza wanjye we yasigaye ku Kicukiro nta kundi twari dufite tubigenza.Maman n’abakobwa dufata indi nzira.
5/ Hari umuntu twabonye atubwira ko yatuvana ku Kicukiro, ubwo turagenda. Icyo gihe yari afite ubwoba bwo kuturenza bariyeri yari iri imbere ya ETO. Twitwikira ibitenge, mbese twambara nk’abaturage.
6/ Izina rya papa mu ndangamuntu ni ryo ryari riteye ikibazo. Uretse ko njye nta n’iyo nagiraga. Ubwo tugeze kuri iyo bariyeri, urebye interahamwe zari zigari zasaga n’izahaze amaraso.
7/ Imwe muri zo idutunga umuhoro nk’utunga urutoki, yereka akantu k’akana ngo kaze karebe mu ndangamuntu. Mu kureba neza nsanga ako kana kanyambariye ikabutura nari nataye muri ETO nirukanka.
8/ Nta bintu byo kuririrwa. Si umwenda ndirira. Ubu ndatekereza imyaka nari mfite, kandi nari akananu, uwo mwana agombe kuba yari afite imyaka icumi cumi n’umwe. Ni cyo gitumye mvuga uno mwambaro.
9/ Ubundi ko ari njye muto mu bana bane, nagiraga imyenda myinshi bose bakuraga bayimpa. Ugasanga hamwe na hamwe haranadoze. Iyo kabutura yari yaradidotse ku mufuka baringeye kuyidoda. Ako kadodo nako kari gahari.
10/ Wa mugani abantu b’imbwa bari barafashe igihugu. Ukareba maman n’abandi bigishije muri ETO bari guca imbere y’ishuri babundamye, abandi barishwe, ako kavunamuheto ni ko kari gutegekana umuhoro.
11/ Izindi nterehamwe zari zasigaye inyuma aho, zitegereje ko kazibwira niba turi abo gupfa cg se abo gukira . Zari zarahaze amaraso, zarishe abantu wenda nagera ku bihumbi icumi cumi na bitanu, barimo data.
12/ Ufashe Kicukiro yose abo zakuye muri ETO n’abo zasanze mu ngo zabo. Umuntu aratekereza akibaza ukuntu ubuzima bwe bwagiye mu maboko y’umwana w’imyaka cumi n’ibiri kuko yari afite ubwoko bwo kubaho, n’ababyeyi bari gukora amarorerwa...
13/ Muri make twashoboye kuhava, karaje karareba gusaa, karatureka turagenda. Abandi bana bagiye ukwabo ngo batazatuzira, ni bo batashoboye kurokoka, bakaba bari bane kandi twumvaga ari twe tuzapfa.
14/ Abana bishe ku Kicukiro ni benshi, ni benshi bageze I Nyanza basakuza batuka abari bagiye kwicwa, ni benshi pe!!! Kicukiro yose yari yasohotse.
15/ Ni benshi bagiye mu mirambo bakayambura imyenda ngo bayijyane. Abo bana aho bari bumva ibyo ababyeyi babakoresheje ari byo? Abashinzwe kubabarira mufite akazi, njyewe ndandika gusa.
16/ Twibuke Gisimba nawe yari umwana ariko yanga ubwicanyi bimuviramo kwicwa n’umuryango we. Ntabwo byari ubutagatifu kuko icyo gihe umuntu yaba yemeje ko kwanga ubwicanyi byasabaga kamere ihambaye.
17/ Oya. Kwanga ubwicanyi bisaba kamere gusa. Ni yo mpamvu ahari ubugome bwabereye mu Rwanda babwita ndengakamere. Ahubwo Gisimba yari umwana ukora ibyakagombye gukorwa. Byari ubumuntu. Ni yo mpamvu nkunda ijambo Intwari kurusha umutagatifu.
18/ Intwari zirangwa n’ubumuntu. Iby’ubutagatifu se...wenda ninsobanukirwa nzababwira. Murakoze.#kwibuka25 #
Missing some Tweet in this thread?
You can try to force a refresh.

Like this thread? Get email updates or save it to PDF!

Subscribe to Zaha Boo
Profile picture

Get real-time email alerts when new unrolls are available from this author!

This content may be removed anytime!

Twitter may remove this content at anytime, convert it as a PDF, save and print for later use!

Try unrolling a thread yourself!

how to unroll video

1) Follow Thread Reader App on Twitter so you can easily mention us!

2) Go to a Twitter thread (series of Tweets by the same owner) and mention us with a keyword "unroll" @threadreaderapp unroll

You can practice here first or read more on our help page!

Follow Us on Twitter!

Did Thread Reader help you today?

Support us! We are indie developers!


This site is made by just three indie developers on a laptop doing marketing, support and development! Read more about the story.

Become a Premium Member ($3.00/month or $30.00/year) and get exclusive features!

Become Premium

Too expensive? Make a small donation by buying us coffee ($5) or help with server cost ($10)

Donate via Paypal Become our Patreon

Thank you for your support!